Amavubi nareka gukina ahubwo agahiganwa azatanga ibyishimo – Bamporiki

Bampiriki Eduard, umuyobozi w’itorero ry’igihugu ahamya ko umuco wo guhiganwa ariwo ukwiye kuranga Abanyarwanda nkuko byahozeho kuva kera.

Umuyobozi w'itorero ry'Igihugu Eduard Bamporiki
Umuyobozi w’itorero ry’Igihugu Eduard Bamporiki

Yabitangaje mu kiganiro cyatanzwe ku munsi wa kabiri w’inama y’umushyikirano ya 15, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2017.

Bamporiki avuga ko mu mateka y’u Rwanda mu gihe cyo hambere, Abanyarwanda bari bafite ishyaka ryo guhiganwa ku buryo bumvaga ko ntawe ugomba guhiga cyangwa gutsinda u Rwanda.

Aha niho yahereye avuga ko n’ubungubu ibyo bikwiye guhora biranga Abanyarwanda, bakumvako bagomba guhiganwa kandi ntibatsindwe.

Yatanze urugero ku ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda izwi ku izina ry’Amavubi, avuga ko iyo kipe izajya ibona intsinzi igihe nayo yagize umuco wo guhiganwa.

Agira ati “Buriya umunsi nk’Amavubi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa, azatanga ibyishimo. Ariko abantu bagikina, barabira ibyuya, bakore siporo birangirire aho ngaho.”

Bamporiki atangaza ibi mu gihe hashize iminsi mike Amavubi avuye muri Kenya mu marushanwa ya CECAFA.

Amavubi muri CECAFA aheruka gukina muri Kenya yavuyemo itarenze amatsinda
Amavubi muri CECAFA aheruka gukina muri Kenya yavuyemo itarenze amatsinda

Muri ayo marushanwa Amavubi ntiyitwaye neza kuko mu mikino ine yose yakinnye yatsinzwemo ibiri, inganya umwe itsinda umwe.

Umukino wa mbere yawukinnye na Kenya, urangira Kenya itsinze u Rwanda 2-0, umukino wa kabiri yawukinnye na Zanzibar, urangira Zanzibar itsinze u Rwanda ibitego 3-1.

Umukino wa gatatu u Rwanda rwanganyije na Libya 0-0 naho umukino wa nyuma u Rwanda rutsinda Tanzania ibitego 2-1.

Ibyo byatumye bamwe mu bakunzi b’Amavubi bavuga ko iyo kipe nta cyizere itanga kubera ko itakibona intsinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amavubi nimwihangane mu mukino habamo gutsinda no gutsindwa. Hari igihe Imana izabibuka Si uko bizahora.

http://FixMonthlyincome.com/?refer=83776

Alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka