Amavubi azakina umukino wa gicuti na Sudani yitegura Uganda

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda yamaze gutegurirwa umukino wa gicuti ugomba kuyifasha kwitegura Uganda bazakina bashaka itike ya CHAN 2018.

Amavubi azakina na Sudani umukino wa gicuti
Amavubi azakina na Sudani umukino wa gicuti

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Amavubi azakina na Sudani ku itariki ya 07 Kanama 2017 i Kigali, habura iminsi itanu gusa ngo bakine umukino ubanza.

Uwo mukino wateguwe mu rwego rwo gufasha umutoza w’Amavubi, Antoine Hey kurushaho gutegura ikipe ye kugira ngo izahure na Uganda, ku itariki ya 12 Kanama 2017, yiteguye neza.

Sudani yemeye gukina n’Amavubi bitewe n’uko nayo nyuma yo gusezerera u Burundi mu cyiciro kibanza igomba guhura na Ethiopia. Ni muri urwo rwego nayo ngo ibona uwo mukino wa gicuti uzayifasha kwitegura neza.

Ikipe y'igihugu ya Sudani
Ikipe y’igihugu ya Sudani

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo ku wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, ikaba igomba gusezerera Uganda kugira ngo izabashe kugera mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Kuva irushanwa rya CHAN ryatangira gukinwa mu mwaka wa 2009, u Rwanda rumaze kuryitabira kabiri gusa.

Ku nshuro ya mbere rwaryitabiriye muri Sudani,ku nshuro ya kabiri ruryitabira mu mwaka wa 2016, ubwo ryaberega mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntuye muri america nkabankunda gukurikirana umupira wamaguru mu rwanda nkaba mbasaba amasaha biza kiniraho.
MURAKOZE CYANE

Pacifique yanditse ku itariki ya: 6-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka