Amavubi atsinzwe ku munota wa nyuma na Centrafrica

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi atsinzwe ibitego 2-1 mu mukino wa mbere w’amajonjora wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Mu mukino wabereye i Bangui muri Centrafrique, Amavubi ntiyahiriwe n’urugendo, aho ikipe y’u Rwanda yarangije igice cya mbere ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri ikipe ya Centrafrica iza gufungura amazamu, Amavubi aza kwishyura igitego ku munota wa 90 w’umukino gitsinzwe na Sugira Ernest.

Ibyishimo by’Amavubi ntibyatinze kuko iyo kipe ya Centrafrica yaje guhita izamukana umupira ihita itsinda igitego cya kabiri, umupira uza no guhita urangira ari ibitego 2-1.

Kuri Stade yitwa 20milles places, Amavubi ntiyorohewe
Kuri Stade yitwa 20milles places, Amavubi ntiyorohewe
Mu mihanda ubwo abafana bajyaga kuri Stade
Mu mihanda ubwo abafana bajyaga kuri Stade
Stade yari yakubise yuzuye
Stade yari yakubise yuzuye

Abakinnyi bari babanjemo ku ruhande rw’Amavubi:
Ndayishimiye Eric Bakame,Nirisarike Salomon, Bayisenge Emery,Manzi,Rusheshangoga Michel,Emmanuel Imanishimwe,Bizimana Djihad,Niyonzima Haruna,Mugiraneza Jean Baptiste,Tuyisenge Jacques, Sugira Ernest.

Nyuma y’umukino abafana bahise buzura ikibuga

Mu wundi mukino mu itsinda H u Rwanda ruherereyemo, ikipe ya Guinea yaje gusanga Cote d’Ivoire iwayo iyihatsindira ibitego 3-2, ikaba ari nayo iyoboye iri tsinda kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

CAF NA FIFA BIVUGA IKI KURI KIRIYA KIBAZO CYO KUZURA MU KIBUGA UMUKINO UKIRANGIRA?

Gasongo yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Twarasebye nta kinti... Tubarindire umutekano nibarangiza badutsinde... Narababaye gusa ntakindi...

Alvez yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka