Amavubi atsinzwe ku munota wa nyuma asezererwa muri CHAN

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ntibashije kurenga amatsinda nyuma yo gutsindwa na Libya ku munota wa nyuma w’umukino.

Amavubi yinjiye mu kibuga asabwa kunganya gusa ngo yerekeze muri 1/4, gusa ntibyakunze kuko aje gutsindwa igitego habura amasegonda 40 ngo umukino urangire.

Amavubi yari yihagazeho mu minota 90 yose y’umukino, baza kongeraho iminota 4, Amavubi ntiyabasha guhirwa kuko ubwo bakinaga umunota wa nyuma w’inyongera bahise batsindwa igitego kibasezereye.

Abakinnyi babanje mu kibuga: Eric Ndayishimiye, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Soter Kayumba, Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Ally Niyonzima, Djihad Bizimana, Yanjick Mukunzi, Nshuti Dominique Savio na Djabel Manishimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

AHA BIRAKOMEYE BIHANGANE ESE BAZAGERA MURWANDA RYARI

JACQUES yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

Mubyukuri twababajwe n’ikipe yacu amavubi gusa ntako itagize

ishimwe salomon yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

nitwa Edymo arikose tuzarengaharyari? gusabarakoze gacyegacyetuzagerayo

edymo yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka