Amavubi atarengeje imyaka 20 yitwaye neza anganya na Kenya iwayo

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 anganyije na Kenya igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Kenya

Mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha, Amavubi anganyije na Kenya igitego 1-1.

Ni umukino wabereye kuri Kenyatta Stadium mu ntara ya Machakos, aho Kenya yabanje igitego ku munota wa 8, Amavubi aza kwishyura igitego ku munota wa 92 gitsinzwe na Byiringiro Lague.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 21/04/2018 i Kigali, aho izakomeza izahura na Zambia yegukanye iki gikombe umwaka ushize.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Fiacre Ntwari, Prince Buregeya, Placide Aime Uwineza, Govin Marc Nshimiyimana, Christian Ishimwe, Saleh Nyirinkindi, Janvier Bonane, Saleh Ishimwe, Protais Sindambiwe, Rague Byiringiro, Bogarde Cyitegetse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka