Amavubi atarengeje imyaka 20 asezereye Kenya mu gushaka itike ya CAN

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 isezereye iya Kenya mu mukino wo kwsihyura wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo

Nyuma y’aho mukino ubanza wabereye Machakos muri Kenya, aho amakipe yombi yari yanganyije igitego1-1, umukino wo kwishyura waje kurangira Amavubi y’u Rwanda anganyije n’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya Kenya (Kenya Risingi Stars) ubusa ku busa.

Abakinnyi b'Amavubi bishimira intsinzi
Abakinnyi b’Amavubi bishimira intsinzi

Nyuma yo kunganya uyu mukino, igitego Amavubi yatsindiye hanze cyaje gutuma u Rwanda ruhita rukomeza mu kindi cyiciro, bazakazahura na Zambia yegukanye iki gikombe umwaka ushize, izatsinda ikazahita ibona itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Rwanda: Ntwari Fiacre, Buregeya Price, Saleh, Mugisha Christian, Janvier Bonane, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin,Aime Placide Uwineza, Byiringiro Lague na Mugisha Christian.

Kenya: Mwale, Bwire, Mainge, Teka, Origa, Wasambo, Mwangi, Opiyo, Otieno, Ochieng, Lokale.

Byiringiro Lague watsinze igitego mu mukino ubanza, ashakisha ikindi i Nyamirambo
Byiringiro Lague watsinze igitego mu mukino ubanza, ashakisha ikindi i Nyamirambo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka