AMAVUBI ashaka itike ya CHAN atsinze Sudani mu mukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino wa Uganda mu rwego rwo gushaka itike ya CHAN imaze gutsinda Sudani ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa gicuti.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa 07 Kanama 2017 wari mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino yo gushaka itike ya CHAN aho u Rwanda ruzakina na Uganda naho Sudani yo igakina na Ethiopia.

Ikipe y’igihugu AMAVUBI niyo yafunguye amazamu ku munota wa 3 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira yari ahawe neza na Imanishimwe Emmanuel.

Amakipe yombi yakinaga uyu mukino wa gicuti yitegura imikino yo gushaka itike ya CHAN
Amakipe yombi yakinaga uyu mukino wa gicuti yitegura imikino yo gushaka itike ya CHAN

Sudani yahise ikanguka yakomeje guhererekanya neza biza no kuyihira ubwo yishyuraga igitego ku munota wa 25, aho uwitwa Maki Saifeldin yagitsinze n’umutwe ku burangare bw’ab’inyuma b’Amavubi.Sudani ikomeza kotsa igitutu isatira izamu ry’Amavubi ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Rutahizamu wa Sudani Maki Seifdelin niwe watsinze igitego rukumbi Sudani yabonye
Rutahizamu wa Sudani Maki Seifdelin niwe watsinze igitego rukumbi Sudani yabonye

Igice cya kabiri kigitangira umutoza w’Amavubi Antoine Hey yasimbuje abakinnyi batatu ashaka kureba ko hari icyo yahindura, aho Kevin Muhire yasimbuwe na Niyonzima Olivier Sefu, Nshuti Innocent asimburwa na Biramahire Abbedy naho Mubumbyi Barnabe asimbura Nshuti Dominique Savio.

Sudani yakunze kubona imipira y'imiterekano ikabapfira ubusa
Sudani yakunze kubona imipira y’imiterekano ikabapfira ubusa

Izo mpinduka zaje guhira umutoza Antoine Hey aho Amavubi yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 75 cyatsinzwe na Mubumbyi Barnabe maze umukino urangira ari ibitego 2 by’Amavubi kuri 1 cya Sudani.

Abakinnyi babanjemo:

Amavubi: Nzarora Marcel, Iradukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable Mambo, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio na Nshuti Innocent.

Ababanjemo ba Sudan:

Salim Akram,Osman Mohmed,Hassan Abdelrahman, Zakaria Hamza, Abdalla Nasreldin, Daiyeen Walieldin, Abdelrahman Maaz, Maki Saifeldin, Tairab Mohamed, Mohamed Abu Aagla na Makki Bakri.

Biteganijwe ko Amavubi azakina na Uganda umukino ubanza tariki ya 12 Kanama 2017 umukino uzabera muri Uganda naho Sudani kuri iyo tariki ikazakina na Ethiopia muri Ethiopia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TUBASHIMIYE UKOMUTUGEZAHO AMAKURUMEZA

HARERIMANAJEAN yanditse ku itariki ya: 7-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka