Amavubi anganije na Ethiopia abona itike ya CHAN

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze kunganya na Ethiopia biyihesha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya CHAN ku nshuro ya gatatu.

Amavubi
Amavubi

Amavubi yanganije na Ethiopia 0-0 mu gihe mu mukino ubanza yari yatsinze ibitego 3-2 mu mukino wa kamarampaka waje nyuma y’uko Kenya yagombaga kwakira imikino ya nyuma ya CHAN yambuwe ubwo burenganzira.

Bakame umunyezamu akana na kapiteni w'Aamavubi
Bakame umunyezamu akana na kapiteni w’Aamavubi

Igice cya mbere cyatangiye Ethiopia igaragaza kwihagararho ngo irebe ko yabasha gutanga Amavubi igitego ariko igasanga abakinnyi b’Amavubi bahagaze neza nabo banyuzagamo bagasatira biza gutuma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yagarukanye imbaraga nyinshi batangira no gukina neza birenze uko bakinaga mu gice cya mbere ariko uburyo bwo gutsinda igitego ku mpande zombie burabura.

Ababanjemo ku ruhande rw’Amvubi

Ndayishimiye Eric,Manzi Thierry,Kayumba Soter,Usengimana Faustin, Iradukunda Eric, Rutanga Eric,Mukunzi Yannick,Niyonzima Olivier,Manishimwe Djabel,Biramahire Abeddy na Mico Justin

Abanjemo ku ruhande rwa Ethiopia

Jemal Tasew,Getaneh Kebede,Dawa Hotessa,Aschalew Tamene,Saladhin Bargicho,Abebaw Butako,Henok Adugna,Muluelem Mesfen,Mesud Mohammed,Samson Tilahun na Abubeker Sani.

Ikipe ya Ethiopia
Ikipe ya Ethiopia

Ni kunshuro ya gatatu U Rwanda rubonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu bikinisha abakinnyi bakina imbere mu gihugu nyuma y’uko rwaryitabiriye bwa mbere muri 2011 no muri 2016 ubwo rwakiraga iri rushanwa.

U Rwanda ruzamenya itsinda ruzaba rubarizwamo tariki ya 17 Ugushyingo 2017 kuko ari ho hazakorwa tombola y’uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda.

Abakinnyi b'amakipe yombi
Abakinnyi b’amakipe yombi

Dore amakipe azitabira imikino ya CHAN 2018:

Africa y’amajyepfo:

Angola, Namibie na Zambie

Africa yo hagati:

Cameroun,Congo na Guinée Equatoriale

Africa y’iburasirazuba:

Uganda, Rwanda na Soudan

Uburengerazuba Zone B:

Burkina Faso, Côte d’Ivoire na Nigeria

Amajyaruguru y’Africa:

Libye na Maroc

Uburengerezuba Zone A:

Mauritanie na Guinea Conakry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega ntampamvu yokutuvogera t

beti irusizi yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Urethra NY

deo yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka