Amavubi agiye gukina na Libiya asabwa inota rimwe ngo akomeze

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, irakina umukino wa nyuma wo mu matsinda, aho ikina na Libiya bahatanira umwanya wo kujya muri 1/4

Guhera ku i saa tatu zuzuye ku masaha yo mu Rwanda, muri Maroc haraza kuba hakinwa imikino ibiri ya nyuma yo mu itsinda C rya CHAN, aho Amavubi akina na Libiya, Equatorial Guinea igakina na Nigeria.

Amavubi yari yitwaye neza agatsinda Guinea, arasabwa inota rimwe gusa ngo agere muri 1/4
Amavubi yari yitwaye neza agatsinda Guinea, arasabwa inota rimwe gusa ngo agere muri 1/4

Umukino abanyarwanda bategereje cyane ni umukino uza guhuza Amavubi y’u Rwanda na Libya, aho ikipe iza kuwutsinda igomba kuzamuka muri 1/4, ariko Amavubi akaba asabwa gusa kunganya uyu mukino agahita yibonera itike ya 1/4.

Umutoza Antoine Hey utoza Amavubi, mbere y’uko bakina na Libiya yatangaje ko biteguye kwitwara neza muri uyu mukino kuko bifuza kuguma muri Maroc kandi bakerekeza muri 1/4.

"Turabizi neza ko Libiya ari ikipe ikomeye kimwe n’andi yose ari hano, ni ikipe ifite umukino ugoye, gusa ntabwo natwe turi ikipe iciriritse na gato, turakina umukino ufunguye ugamije gutsinda kuko dufite amahirwe yo kuguma Tanger"

"Abakinnyi bose bameze neza, nta n’umwe ufite imvune, nta n’umwe ufite ikarita yamubuza gukina, abakinnyi bose uko ari 23 barahari bameze neza kandi biteguye kwitwara neza"

Amavubi ubu afite amanota 4 kandi akayanganya na Nigeria
Amavubi ubu afite amanota 4 kandi akayanganya na Nigeria

Abakinnyi bashobora kubanzamo: Eric Ndayishimiye, Usengimana Faustin, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Ali Niyonzima, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshuti Dominique Savio na Biramahire Abeddy

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwaramutseho shuti z,Imana n,Anselme ub,umperereye kampala
amavubi babikoree rwoceee kimwe kirahagije

natwe turi kampalaa tubarinyumaaaaa

uwizeye Anselme yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka