Amaso yaheze mu kirere ku bakinnyi ba Espoir bategereje agahimbazamusyi k’igikombe cy’amahoro

Abakinnyi b’ikipe ya Espoir baratangaza ko bemerewe agahimbazamusyi mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2017 ariko ngo kugeza ubu ntibarayahabwa.

Iyo kipe yari yabashije kugera ku mukino wa nyuma ikaza gutsindwa na APR igitego 1-0, mbere y’umukino wa nyuma yari yemereye abakinnyi ko amafaranga babona yose bagomba kuyagabana none ngo ntibayahawe.

Espoir yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro
Espoir yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Umwe mu bakinnyi b’iyo kipe waganiriye na Kigali Today utifuje ko amazina ye atangazwa agira ati ”Mutubarize iby’amafaranga yacu twemerewe mu gikombe cy’amahoro ku mukino wa nyuma kuko tutarayabona, bari batwemereye ko amafaranga yose dutwara tugomba kugabana tubasha gutwara miliyoni eshatu babanza kutubwira ko Ferwafa itarayabaha nyuma tumaze kumenya ko yaje nabwo bagakomeza kutubwira ngo dutegereze ”

Ubuyobozi bwa Espoir nabwo bwemera ko butaratanga ayo mafaranga aho buvuga ko bwabanje gukemura ibibazo byo kugura abakinnyi bashya biyongera mu ikipe ariko bakizeza abakinnyi ko ako gahimbazamusyi bazakabona mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka itangira.

Abakinnyi bari basezeranijwe ko azavamo bazayagabana
Abakinnyi bari basezeranijwe ko azavamo bazayagabana

Umunyamabanga wa Espoir Rukundo Rene Fidele agira ati ”Ni byo abakinnyi ubwo bageraga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro hari agahimbazamusyi bemerewe ubu kari kataratangwa ariko mbere y’uko shampiyona itangira bazaba bakabonye, twabanje gukemura ibibazo bya Recrutement (kugura abakinnyi)ariko ntabwo tuba twicaye turi kubikemura si ibibazo bihoraho ariko vuba aha bizaba byakemutse”

Icyokora uwo munyamabanga avuga ko bagerageza gufasha abakinnyi ibibazo bigendanye n’imibereho aho ngo bagenda batanga amafaranga make yo kubafasha guhaha ibiribwa mu gihe baba betegereje amafaranga.

Kugeza ubu,uretse ayo mafaranga y’agahimbazamusyi y’igikombe cy’amahoro Espoir ntirahemba abakinnyi ukwezi kwa karindwi n’ukwa munani kukaba kugeze hagati, uwo mushahara w’ukwa karindwi nawo ngo hari kubanza kurebwa abakinnyi bawugomba bitewe n’uko hari abari bararangije amasezerano ubundi Espoir ikabona guhemba.

Mu mwaka w’imikino ushize,Espoir yari yabaye iya munani muri shampiyona ibasha no kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, ubu ngo ubuyobozi bwihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere ndetse byanashoboka bagatwara n’igikombe cy’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka