Amakipe y’abagore nayo agiye kujya ahatanira igikombe cy’amahoro

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA buratangaza ko amakipe y’abari n’abategarugori nayo agiye kujya akinira igikombe cy’amahoro.

Ferwafa ibitangaje nyuma y’igihe kinini iki gikombe cy’amahoro gikinirwa n’abagabo, ariko ngo kuva muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018 n’amakipe y’abagore agiye kujya agikinira.

Nk’uko Nzamwita Vincent De Gaulle Perezida wa Ferwafa abitangaza, ngo biri mu rwego rwo gukomeza kurushaho guteza imbere umupira w’abari n’abategarugori kuko ngo usa n’aho wasigaye inyuma ugereranije n’abagabo.

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa
Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa

Yagize ati ”Ni ukuvuga ko hazakorwa irushanwa rito nabo bagakina igikombe cy’amahoro uyu mwaka, bakamenyera gukina imikino myinshi kandi n’ubwo ari ibyifuzo bya komite nyobozi n’abanyamuryango simbona impamvu babyanga kuko ni ibiteza imbere ibyo turimo”

Shampiyona y’abari n’abategarugori nitangira amakipe azajya akina mbere y’imikino y’amakipe y’abagabo

Ubuyobozi bwa Fewafa kandi bunatangaza ko shampiyona y’abari n’abategarugori nitangira imikino yabo izajya ikinwa mbere y’iy’abagabo, nabyo ngo bikaba biri mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha shampiyona yabo itarabona abafana benshi.

Ikipe ya As Kigali ikunze kwiharira ibikombe bya Shampiona yo mu Rwanda
Ikipe ya As Kigali ikunze kwiharira ibikombe bya Shampiona yo mu Rwanda

Nzamwita Vincent De Gaulle kuri iyi ngingo avuga ko ari icyifuzo komite nyobozi ifite ndetse yanamaze kwemeza, ikazagaragarizwa abanyamuryango bose mu nteko rusange rusange kugira ngo nabo babyemeze.

Ati “Turashaka ko bitangirana n’iyi shampiyona y’uyu mwaka kugirango abatu bamenye ko abakobwa nbo bakina, turashaka kuyihuza n’iyi mikino ifite abafana benshi n’ubwo hari aho bidashoboka, bitewe n’ibibuga ahari amakipe yo mu cyiciro cya mbere ariko aho biri tuahatangirire”

“Niba wenda As Kigali y’abagabo yakiriye kuri stade Regional Nyamirambo, n’ikipe y’abagore ihakinire sinangombwa ko ari As Kigali y’abagabo gusa ariko n’indi mikino yabereye I Nyamirambo abakobwa bahakinire Saa saba aho kujya gukinira ku Mumena.”

Rwemalika Felicite Komisiyo y’umupira w’amaguru muri FERWAFA nawe ngo asanga igitekerezo cya Ferwafa ari cyiza, kuko ngo ibi byifuzo byombi byabo bizatuma habaho iterambere mu mupira w’abari n’abategarugori akaba asanga ahubwo ngo byaratinze.

Ati “Ubundi ni ko byakabaye ahubwo byaratinze kuko nidukina mbere y’amakipe
y’abagabo bafite abafana bneshi, ndetse tukanakina igikombe cy’amahoro, bizafasha kuvanaho imyumvire ya bamwe bumvaga ko abari batakina umupira ndetse binarusheho guteza imbere shampiyona”

“Icyo gihe abantu bazamenya ko umupira w’abari n’abategarugori uhari kandi n’abaterankunga bazaza amikoro make mu makipe amwe n’amwe yababeraga imbogamizi akurweho ni byiza cyane rwose”

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igizwe n’amakipe 9 naho iy’icyiciro cya kabiri yo ikaba igizwe n’amakipe 7 bose bakaba barebwa n’iyi gahunda Ferwafa igiye gushyiraho bwa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka