Amakipe azahura na Rayon na APR mu mikino Nyafurika yamenyekanye

Nyuma ya Tombola yabereye mu Misiri ku cyicaro Gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’ umukino w’Umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika CAF, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016, APR FC na Rayon Sport FC zamaze kumenya amakipe mu marushanwa Nyafurika

JPEG - 181.2 kb
Rayon Sport izahura na Al Salam Wau yo muri Sudani y’epfo

Ni nyuma y’uko aya makipe yitwaye neza muri shampiyona ya 2015-2016, akemererwa kuzahagararirira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

APR FC yabaye iya mbere itsindira kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Champion’s League). Rayon Sport yayikurikiye ikanatwara igikombe cy’Amahoro, yemererwa kuzakina amarushanwa y’amakipe yitwaye neza (CAF Confederation Cup)

JPEG - 58.8 kb
APR FC izahura n’ ikipe yo muri Zambiya yitwa Zanaco.

Muri aya marushanwa Rayon Sport izahura na Al Salam Wau yo muri Sudani y’epfo, APR FC ihure n’ ikipe yo muri Zambiya yitwa Zanaco.

Umukino wa APR FC uteganyijwe hagati ya taliki ya 10 na 12 Gashyantare 2016, umukino wo kwishyura ukazabere i Kigali hagati y’itariki ya 17 na 19 Gashyantare 2016.

Uwa Rayon Sport ntiharamenyekana igihe uzabera, ariko umukino wa mbere izawukinira hanze, uwa kabiri iwukinire I Kigali.

Ibitekerezo   ( 1 )

APR ICYO NABASABA NKUMUKUNZIWAYO NU KWICARA BAGATEKEREZA IMPAMVU ITSINDA MURWANDA HANZE NTITSINDE NUKURI NIBAMARA KUMENYA ICYIBITERA NTAKABUZA URIYAMUKINO BAZAWUTSI MUBINGEREZE KUMUTOZA MURAKOZE

venant tuyishimire yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka