Amakipe ane yahawe iminsi 13 yo kwishyura umwenda w’imisoro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA (Rwanda Revenue Authority) kirasaba FERWAFA ko amakipe ataratanga imisoro yayitanga bitarenze mu kwezi k’Ukwakira 2017.

Ubuyobozi bw’icyo kigo bwabitangaje kuri uyu wa 17 Uwakira 2017 ubwo bwagiranaga inama n’ubuyobozi bwa FERWAFA n’ubw’amakipe 16 yo mu cyiciro cya mbere hakaba ngo hagaragajwe amakipe ane muri yo ataratanga imisoro akaba yahawe itariki ntarengwa ya 30 Ukwakira 2017 kuba yarangije gusora.

Inama yahuje FERWAFA, RRA n'abayobozi b'amakipe 16 akina mu cyiciro cya mbere
Inama yahuje FERWAFA, RRA n’abayobozi b’amakipe 16 akina mu cyiciro cya mbere

Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu aganira na Kigali Today, yatangaje ko hari amakipe atitabira gutanga imisoro, ari nayo mpamvu ayo makipe yashyiriweho itariki ntarenga

Yagize ati ”Twaganiriye na FERWAFA yatumiye abayobozi b’amakipe twaganiriye ku kibazo cy’imisoro ku bihembo by’abakinnyi, twasanze amakipe muri rusange abyitabira ariko hari n’andi atabikora.

“Twarebeye hamwe rero icyatumye amwe mu makipe atabikora, twasanze hari amakipe ane muri 16 atarabyubahirije tubasaba ko kugeza ku itariki ya 30 Ukwakira 2017 izo kipe zizaba zarabyubahirije”

Kayigi Aimable, Komiseri wa RRA ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu yavuze ko bahaye itariki ntarengwa amakipe atarasora
Kayigi Aimable, Komiseri wa RRA ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu yavuze ko bahaye itariki ntarengwa amakipe atarasora

Kayigi yakomeje avuga ko hateganijwe indi nama nk’iyo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2017 ngo harebwe niba ayo makipe yarabyubahirije, izizageza icyo gihe zitarabyubahiriza ngo zizafatirwa ingamba kuko ngo zizaba zarirengagije ubukangurambaga zakorewe n’akamaro ka bwo.

Kiyovu Sports ni imwe mu makipe ane ataratanga imisoro
Kiyovu Sports ni imwe mu makipe ane ataratanga imisoro

Visi Perezida wa FERWAFA Kayiranga Vedaste yemereye Kigali Today ko RRA koko yatanze itariki ntarengwa kuri ayo makipe atarubahirije gutangira imisoro ku gihe, kandi ngo abayobozi b’amakipe nabo biyemeje kubahiriza iyo tariki.

Yagize ati ”Twari dufite inama kugira ngo twumve abayobozi ba RRA, kugira ngo amakipe yose ajye asora, amakipe hafi ya yose yitabiriye inama, iyi nama ije nyuma y’uko hari indi twakoreye i Musanze aho RRA yasabaga ko amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere agomba gusora”

“Mu nama tuvuyemo twemeje ko itariki ya 30 Ukwakira 2017 amakipe arimo Kirehe, Rayon Sports, Kiyovu na Gicumbi azaba yatanze imisoro igikurikiyeho twebwe ni ugukomeza kubibutsa kandi twabyumvikanyeho na bo kandi n’itariki bayemeye”

RRA ivuga ko atari amakipe gusa ahubwo ko n’ibindi bigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera, bakangurirwa gutanga imisoro ku bakozi bakoresha ngo bakaba bari barabanje kureka amakipe yo mu mupira w’amaguru bitewe ngo n’ibibazo byagaragaragamo.

Amakipe ataratanze imisoro ku gihe arimo Rayon Sports, Kiyovu, Gicumbi ndetse na Kirehe, abayobozi bayo nabo bakaba bumvikanye na FERWAFA ko iyo tariki ntarengwa bahawe bazayubahiriza.

Nyuma yo gukora ubukangurambaga mu mupira w’amaguru ngo hagiye gukurikiraho n’indi mikino mu mashyirahamwe atandukanye ya hano mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka