Amagaju yatsinze Rayon Sports, abafana biyama umutoza

Ikipe ya Rayon Sports yatakaje andi mahirwe yo gukomeza kwiruka ku gikombe cya Shampiona, nyuma yo gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1

Abakapiteni b'amakipe yombi mbere y'umukino bafata ifoto n'abasifuzi
Abakapiteni b’amakipe yombi mbere y’umukino bafata ifoto n’abasifuzi

Mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Amahoro, Rayon Sports yahatsindiwe ibitego 2-1 n’Amagaju, bituma abafana ba Rayon Sports bavuguriza induru umutoza bamubwira ko batamushaka.

Umutoza n'agahinda kenshi asohoka mu kibuga
Umutoza n’agahinda kenshi asohoka mu kibuga
Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme cyangwa Schamack niwe wari kapiteni w'Amagaju, akaba n'umwe mu bazonze Rayon Sports
Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme cyangwa Schamack niwe wari kapiteni w’Amagaju, akaba n’umwe mu bazonze Rayon Sports

Ikipe y’Amagaju niyo yabanje igitego ku munota wa 27 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Yahya Moustapha Baba ku mupira yari ahawe na Ndizeye Innocent n’umutwe mu rubuga rw’amahina.

Umunyezamu w'Amagaju yitwaye neza imbere ya Rayon Sports
Umunyezamu w’Amagaju yitwaye neza imbere ya Rayon Sports

Amagaju kandi yaje guhita atsinda ikindi gitego ku munota wa 38, igitego cyatsinzwe na Munezero Dieudonne ku mupira yahawe na Ndikumana Tresor ku mupira yari azamukanye ku ruhande rw’iburyo.

Shabban Hussein Tchabalala wahoze akinira Amagaju, yari acungiwe hafi cyane
Shabban Hussein Tchabalala wahoze akinira Amagaju, yari acungiwe hafi cyane

Rayon Sports yaje gutsinda igitego kimwe rukumbi ku munota wa 45 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel, ku mupira wavuye kuri Crist Mbondi, Tchabalala awukoraho gato maze Djabel awutsinda n’umutwe.

Djabel ubwo yari amaze gutsindira Rayon Sports igitego kimwe
Djabel ubwo yari amaze gutsindira Rayon Sports igitego kimwe
Amagaju yishimira intsinzi ikomeye bari bakuye kuri Rayon Sports
Amagaju yishimira intsinzi ikomeye bari bakuye kuri Rayon Sports

Nyuma y’uyu mukino, abafana basigaye muri Stade biyama umutoza, aho benshi baririmbaga bati turakurambwiwe, abandi bakaririmba ngo umuzungu natahe, gusa Police ikaba yari iri gucungira hafi ngo hatagira ikindi kibazo kiba

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Rwatubyaye Abdul, Ange Mutsinzi, Mugabo Gabriel Gaby, Rutanga Eric, Mugisha Gilbert, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Francois Master, Crist Mbondi, Manishimwe Djabel na Shaban Hussein Tshabalala.

Amagaju yabanje mu kibuga
Amagaju yabanje mu kibuga

Amagaju FC: Muhawenayo Gad, Yumba Kaite, Rutayisire Egide (Cayi), Celestin (Kibuye), Hakizimana Hussein (Utaka), Ndikumana Tresor, Mustapha Yahaya, Munezero Dieudonne , Dusabe Jean Claude (Nyakagezi), Ndizeye Innocent (Schamack), Ndikumana Bodo.

Andi mafoto

Abafana babuzwa na Police kuba bagira igikorwa kibi bakorera umutoza
Abafana babuzwa na Police kuba bagira igikorwa kibi bakorera umutoza
Abakinnyi b'Amagaju bifotoranya na Tchabalala bahoze bakinana
Abakinnyi b’Amagaju bifotoranya na Tchabalala bahoze bakinana
Amagaju yishimira intsinzi ikomeye bari bakuye kuri Rayon Sports
Amagaju yishimira intsinzi ikomeye bari bakuye kuri Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka