Amagaju yatsinze Bugesera, Rayon Sports yishyurwa ku munota wa nyuma

Ku munsi wa mbere wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, Amagaju yastinze Bugesera ibitego 3-1, Rayon Sports yishyurwa ku munota wa nyuma na AS Kigali

Ikipe y’Amagaju iraye ku mwanya wa mbere w’urutonde rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere, nyuma yo kwihererana Bugesera ikayitsinda ibitego 3-1 mu mikino wabereye kuri Stade ya Kicukiro.

Shabban Hussein Tchabalala watsindiye Amagaju igitego cya mbere
Shabban Hussein Tchabalala watsindiye Amagaju igitego cya mbere

Ikipe y’Amagaju itaherukaga gukura amanota mu mujyi wa Kigali, ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’igice cya mbere gitsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala, igice cya mbere kirangira ari icyo gitego 1-0.

Bugesera yabanje mu kibuga
Bugesera yabanje mu kibuga
Amagaju yabanje mu kibuga
Amagaju yabanje mu kibuga

Mu gice cya kabiri Bugesera yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Samson Ikwechukwu, Amagaju aza guhita atsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndizeye Innocent, Amagaju aza no gutsinda icya gatatu cyatsinzwe na Amani Mugisho Mukeshe, umupira urangira ari ibitego 3 by’Amagaju kuri kimwe cya Bugesera.

Amafoto ku mukino w’Amagaju na Bugesera

Nyuma yo gutsinda uyu mukino bashimye Imana
Nyuma yo gutsinda uyu mukino bashimye Imana
Twagirimana Pacifique, umunyezamu mushya w'Amagaju na Muhawenayo Gad usanzwe muri iyi kipe
Twagirimana Pacifique, umunyezamu mushya w’Amagaju na Muhawenayo Gad usanzwe muri iyi kipe
Nininahazwe Fabrice bita Messi, nyuma yo kuva muri APR Fc ubu ari gukinira Bugesera
Nininahazwe Fabrice bita Messi, nyuma yo kuva muri APR Fc ubu ari gukinira Bugesera
Mubumbyi Barnabe ntiyishimiye gutsindwa umukino we wa mbere muri Bugesera
Mubumbyi Barnabe ntiyishimiye gutsindwa umukino we wa mbere muri Bugesera
Bugesera ubwo yatsindaga igitego ariko kiakngwa, nyuma y'aho Samson Ikechukwu yari yakoreye ikosa umunyezamu w'Amagaju
Bugesera ubwo yatsindaga igitego ariko kiakngwa, nyuma y’aho Samson Ikechukwu yari yakoreye ikosa umunyezamu w’Amagaju
Ndatimana Robert wavuye muri Police Fc yari akinnye umukino we wa mbere wa Shampiona muri Bugesera
Ndatimana Robert wavuye muri Police Fc yari akinnye umukino we wa mbere wa Shampiona muri Bugesera
Nduwimana Pablo utoza Amagaju
Nduwimana Pablo utoza Amagaju

Mu wundi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, aho Bimenyimana Bonfils Caleb yari yatsindiye Rayon igitego cya mbere, As Kigali iza kwishyura igitego ku munota wa 89 gitsinzwe na Iradukunda Eric Radou ku mupira umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yari yafashe ukaza kumucika

Uko imikino yose yo kuri iki cyumweru yagenze

Rayon Sport 1-1 AS Kigali
Miroplast 1-2 Marines
Bugesera 1-3 Amagaju
SC Kiyovu 1-0 Musanze

Imikino yari yabaye ku wa Gatandatu

APR FC 2-0 Sunrise FC
Etincelles 3-1 Police FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir Fc
Kirehe FC 0-1 Mukura VS

Urutonde rwa Shampiona nyuma y’umunsi wa mbere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR TUZABIKORA NAHO BAKAME YARIYEMEYE NI JEAN CLAUDE IRUBAVU

Jean Claude Hagumimana yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Bakame yirangayeho bavandi APR izabikora munsuhurize erike uri nyagatare

Maniragena tehojen yanditse ku itariki ya: 1-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka