Amagaju yasinyishije umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’Uburundi

Mu rwego rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka wa 2017-2018 ikipe y’Amagaju FC ikomeje gushaka abakinnyi bazayifasha kwitwara neza muri iyo shampiyona.

Ndikumana Tresor ari kumwe n'umutoza w'Amagaju FC n'umunyamabanga mukuru wayo
Ndikumana Tresor ari kumwe n’umutoza w’Amagaju FC n’umunyamabanga mukuru wayo

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Kanama 2017, yasinyishije NdikumanaTresor, umurundi wari usanzwe akinira ikipe ya LLB –Academic n’ikipey’igihuguy’Uburundi .

Iyi kipe imaze igihe kirekire kurusha andi makipe yose y’umupira w’Amaguru mu Rwanda, yasinyishije uwo mukinnyi amasezerano y’imyaka ibiri.

Nkuko Baziruwiha Barthazar umunyamabanga mukuru w’amagaju yabitangarije Kigali Today, NdikumanaTresor ategerejwe ko azatangira imyitozo ku munsi wo ku wa mbere, ku itariki ya 14 Kanama 2017.

Ndikumana Tresor w’imyaka 19, niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bakina hagati muri shampiyona y’igihugu cy’Uburundi mu mwaka wa 2016-2017.

Asanzwe kandi ari umukinnyi ubanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’Uburundi, Intamba ku Rugamba.

Ndikumana ari gusinya amasezerano y'imyaka ibiri
Ndikumana ari gusinya amasezerano y’imyaka ibiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka