Uwo mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017, wari umukino w’ikirarane utarabereye igihe kubera ko APR Fc yari irimo ikina imikino mpuzamahanga.
Ni umukino ikipe ya APR Fc yasabwaga gutsinda igahita ifata by’agateganyo umwanya wa mbere wari ufitwe na Rayon Sports, kuko mbere y’umukino yayirushaga amanota 2, ariko ntibyaza kuyikundira ahubwo ibona inota rimwe.
APR Fc yagowe cyane n’uyu mukino ntiyabshije kubigeraho, kuko abasore b’ikipe y’Amagaju bihagazeho ku kibuga cyabo, banganya n’iyi kipe ndetse banagiye bahusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego.
Abakinnyi babanjemo
Amagaju Fc: Muhawenayo Gadi, Bizimana Noel, Nsengiyumva Djafari, Buregeya Rodrigue, Dusabe Jean Claude, Yumba Kayité, Alanga Yenga Joachim, Habimana Hassan Pappy, Manishimwe Jean de DIEU, Lileko Bokatola Yves,Shabani Hussein
APR Fc: Ntaribi Steven, Nsabimana Aimable, Ngabo Albert, Ngandu Omar, Usengimana Faustin, Rutanga Eric, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Sibomana Patrick, Twizeyimana Onesme
Mu gice cya mbere cy’umukino, ikipe ya APR Fc yabonye uburyo bwo kubona igitego, aho Rutanga Eric yateye umupira n’umutwe ariko umunyezamu w’Amagaju awukuramo, gusa Amagaju nayo abona uburyo bwo gutsinda aho umukinnyi Usengimana Faustin yahushaga umupira, maze Shabban Hussein Tchabalala yatera umupira ukajya inyuma y’izamu.
Mu gice cya kabiri cy’umukino Amagaju nayo yabonye uburyo butatu bwo gutsinda igitego, aho umukinnyi w’Amagaju yagwaga mu rubuga rw’amahina ndetse benshi banemeza ko yari Penaliti, gusa umusifuzi ntiyayitanga umukino urakomeza.
Amagaju kandi yongeye kubona amhirwe ubwo Manishimwe Jean de Dieu yasigaranaga n’umunyezamu bonyine ariko ateye umupira awutera hanze y’izamu, mu minota ya nyuma kandi na bwo Tchabalala yongeye kuzamukana umupira acenze abakinnyi b’inyuma ba APR ateye umupira uca ku ruhande, umukino uza kurangira amakipe yombi anganya 0-0.
Andi mafoto kuri uyu mukino
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
wooooowwwwwwww amagaju adukoreye afair pe rayon irikomereje mumarushanwa nyafrica kandi na championa turayitwara. amagaju si maline
APR yihangane bibaho. ariko byaba byiza jimy adushakiye umwataka urangiza ibintu kuko dutsirwa bike ariko nabwo nidutsinda byishi ikibazo natake naho inyuma baba babikoze kabisa murakoze kigali today turabemera sana
Ntakundi, Gusa list ya APR mwibagiwe Ngando Omar
AP R nitareba neza izikoza isoni
Umukino wari mwiza,gusa nta gucika intege inyiza biri imbere.Mu rugendo rwose haba ahaterera hakarushya ariko hakurikiraho ahateye neza tukaruhuka!
eeeeee mbega byiza amagaju aturangirije game kbsa natwe tugomba gutsinda ibirarane byacu uko ari2 ubundi ntayindi ekipe izadutangira kdi Apr nayo tugomba kuzayihimuraho muri retour .ni bahongerimana xavier