Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Mamelodi yabaye iya mbere muri Afurika

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo 0-0, mu mukino wa mbere wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu

Mu mukino w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), ikipe ya Rayon Sports itahabwaga amahirwe menshi yaje kunganya n’iyi kipe yigeze no kwegukana iki gikombe mu mwaka wa 2016.

Shabban Hussein Tchabalala ari mu bazonze iyi kipe cyane
Shabban Hussein Tchabalala ari mu bazonze iyi kipe cyane

Ni umukino umutoza Ivan Minnaert yari yakoze impinduka nyinshi ugereranije n’ikipe yari imaze iminsi ibanzamo, biza no kumuhira kuko ikipe ye yugariraga neza ndetse ikanasatira, aho hari umupira wa Christ Mbondi wagaruwe n’igiti cy’izamu, aho abafana bari bahagurutse bazi ko Rayon Sports igiye kubona igitego.

Ndayishimiye Eric Bakame yakuyemo imipira myinshi yashoboraga guha Mamelodi igitego
Ndayishimiye Eric Bakame yakuyemo imipira myinshi yashoboraga guha Mamelodi igitego

Ku rundi ruhande, ikipe ya Mamelodi Sundowns nayo yahushije uburyo butatu bwari bwabazwe, ariko umunyezamu wa rayon SPorts Ndayishimiye Eric Bakame akaza kuyikuramo

Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Usengimana Faustin, Eric Rutanga, Mugisha François Master, Mukunzi Yannick, Shabban Hussein Tchabalala, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir na Ismaila Diarra.

Mamelodi Sundowns: Denis Onyango, Morena, Arendse, Nascimento, Langerman, Kekana (c), Mabunda, Sirino, Tau, Vilakazi na Manyisa.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Tchabalala ntiyigeze aha umutuzo ba myugariro ba The Brazilians nk'uko iyi kipe bayita
Tchabalala ntiyigeze aha umutuzo ba myugariro ba The Brazilians nk’uko iyi kipe bayita
Nahimana Shassir ahanganye n'abakinnyi ba Mamelodi
Nahimana Shassir ahanganye n’abakinnyi ba Mamelodi
Usengimana Faustin yari ahagaze neza mu bwugarizi
Usengimana Faustin yari ahagaze neza mu bwugarizi
Niyonzima Olivier Sefu yemeye aramwurira ngo atawumutwara
Niyonzima Olivier Sefu yemeye aramwurira ngo atawumutwara
Usengimana Faustin wa Rayon Sports yabangamiye cyane ba rutahizamu ba Mamelodi
Usengimana Faustin wa Rayon Sports yabangamiye cyane ba rutahizamu ba Mamelodi
Bashimira abafana babashyigikiye iminota 90 yose
Bashimira abafana babashyigikiye iminota 90 yose
Abakinnyi n'abatoza baririmba bati Rayon ni wowe dukunda
Abakinnyi n’abatoza baririmba bati Rayon ni wowe dukunda
Abafana bagize itsinda rya Gikundiro Forever bari mu bashyuhije cyane Stade Amahoro
Abafana bagize itsinda rya Gikundiro Forever bari mu bashyuhije cyane Stade Amahoro

Ku yandi mafoto menshi wareba HANO

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

OOOO RAYON TWITEGUYE KUZAKUGWINYUMA MUGIHE,TUGIHUMEKA.

PETER yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

RAYON SPORT YACU IZABIKORA CYANE IZATSINDA 2-0

HAKIZIMANA JAMVIYE yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

Dufane namaranga mutima gs gikundiro izabikora tuyiragize imana

Nshimiyimana Afazali yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

nkunda reyon nzayigwinyuma izabikora kumucyino wokwishyura

steven yanditse ku itariki ya: 10-03-2018  →  Musubize

rayon-sports tuzakugwa inyuma komeza ubutwaribwawe turagushyigikiye ikipe nkiriya ntikadukange izina niryo muntu binezero gikundiro

alphonsine Mubugesera yanditse ku itariki ya: 8-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka