Amafoto-Meddie Kagere wishimiye kubona ubwenegihugu yageze i Kigali

Umunyarwanda Kagere Meddie ukinira ikipe ya Gor Mahia, yamaze kugera i Kigali aho aje kurahirira ubwenegihugu yemerewe

Nyuma y’aho yari yagize ikibazo cy’indege, rutahizamu wa Gor Mahia Meddie Kagere, ahagana mu ma Saa kumi ku isaha ya Kigali, yari ageze i Kanombe aho aje kurahirira ubwenegihugu.

Meddie Kagere wemerewe ubwenegihugu yamaze kugera i Kigali
Meddie Kagere wemerewe ubwenegihugu yamaze kugera i Kigali

Mu kiganiro n’itangazamakuru akigera i Kigali, yatangaje ko yumva yishimiye kuba ageze i Kigali kandi yanemerewe ubwenegihugu, nyuma y’iminsi myinshi ababazwa no kudatanga umusanzu mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Ndumva nishimiye cyane kuba ngiye guhabwa ubwenegihugu, icya mbere numvaga bimbabaza kuba abandi mbona bagenda bagiye gukinira ibihugu byabo, kandi nanjye numva ngomba gufasha igihugu cyanjye, kuko niho hari ubuzima bwanjye’

“Nagize ikibazo cyo kubona indege, mpita mpamagara mu Rwanda mbamenyesha ikibazo nagize, bambwira ko igihe cyose nza kuhagerera haza kurebwa uko byakorwa”

Kagere Meddie namara kurahirira ubwenegihugu, araba yiyongereye ku bandi bakinnye umupira w’amaguru barimo baburahiriye kuri uyu wa mbere mu gitondo barimo Jimmy Mbaraga (AS Kigali), Cyiza Mugabo Hussein (Mukura), Peter Otema uzwi nka Peter Kagabo (Musanze Fc), Lomami Marcel (umutoza muri Rayon Sports), Lomami Andre ( Kiyovu) na Ndanga Michel wigeze kuba umutoza w’abanyezamu wa Rayon Sports igitozwa na Raoul Shungu

Meddie Kagere ku kibuga cy’indege i Kanombe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni byiza cyane.Nkuko tudakwiye kuronda amoko ya Hutu-Tutsi,ni nako tudakwiye kuronda ubwenegihugu (nationality).Imana yaturemye ishaka ko twese dukundana.Ibihugu byazanywe n’intambara.Cyera isi yari igihugu kimwe,ivuga ururimi rumwe (Kuva 11:1).ISI izongera ibe igihugu kimwe,iyoborwa na Yesu (Ibyahishuwe 11:15).Izaba ituwe gusa n’abantu bumvira imana kandi bakundana.Abantu bakora ibyo imana itubuza,bose izabarimbura ku munsi w’imperuka,isigaze gusa abayumvira (Imigani 2:21,22).Noneho isi ibe paradizo,ibibazo byose biveho.Kwaheli Urupfu no Kurwara (Ibyahishuwe 21:4).Niba ushaka kuzaba muli paradizo,reka kwibera mu byisi gusa,ukore kugirango ubeho,ariko ushake n’imana kubera ko imperuka iri hafi.

Kabaka yanditse ku itariki ya: 24-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka