Amafoto: Amavubi yanganyije na Namibia mu mukino utegura CHAN

Mu mukino wa kabiri wa gicuti wo gutegura CHAN, Amavubi yanganyije na Namibia igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Tunisia kuri iki cyumweru

Nyuma y’aho umukino wahuzaga Amavubi na Sudani wabaye kuri uyu wa Gatandatu ugahagarara ku munota wa 40, bitewe n’imvururu zari zibaye mu kibuga, kuri iki cyumweru Aamvubi yongeye gukina umukino wa kabiri yanganyijemo na Namibia 1-1.

Nshuti Dominique Savio watsinze iki gitego yari amaze iminsi yaravunitse
Nshuti Dominique Savio watsinze iki gitego yari amaze iminsi yaravunitse

Amavubi ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 44 w’igice cya mbere, kiza kurangira kikiri icyo gitego kimwe cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, nyuma yo guhererekanya umupira neza na Nshuti Innocent.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Namibia yaje kwishyura igitego cyatsinzwe ku munota wa 57 na Itamuna Keimune, nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’Amavubi.

Ku munota wa 74, Amran Nshimiyimana ukina mu kibuga hagati, yaje guhabwa ikarita y’umutuku, ni nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo ya kabiri yatumye Amavubi asigara akina ari abakinnyi 10, umukino nawo uza kurangira bikiri 1-1

Amavubi yabanje mu kibuga
Amavubi yabanje mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga: Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Rugwiro Hervé, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Celestin, Ali Niyonzima, Amran Nshimiyimana, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Bernabé, na Nshuti Innocent

Ikipe ya Namibia yabanje mu kibuga
Ikipe ya Namibia yabanje mu kibuga

Andi mafoto kuri uyu mukino

Ali Niyonzima nawe yari yabanje mu kibuga
Ali Niyonzima nawe yari yabanje mu kibuga
Hakizimana Muhadjili atera koruneri
Hakizimana Muhadjili atera koruneri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka