Amafaranga yagombaga kugura Cedrick azagura umusimbura wa Pierrot

Ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports FC buratangaza ko amafaranga ari gukusanywa ngo agure Amiss Cedrick azifashishwa mu gushaka umusimbura wa Pierrot Kwizera uzagenda.

Kwizera Pierrot ugiye kujya muri Maroc ngo amafaranga azakusanywa azagura uzamusimbura
Kwizera Pierrot ugiye kujya muri Maroc ngo amafaranga azakusanywa azagura uzamusimbura

Ibi biratangazwa nyuma yuko Amiss Cedrick washakwaga na Rayon Sports yongereye amasezerano muri Chibuto FC yo muri Mozambique.

Mbere yaho hari haratangiwe gukusanywa amafaranga yo kumugura agera kuri Miliyoni zisaga 10RWf. Ayo mafaranga ngo nubwo atakimuguze ntibivuze ko azapfa ubusa ahubwo ngo igikorwa cyo gukomeza kuyatanga kizakomeza.

Muhawenimana Jean Claude, uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu avuga ko ayo mafaranga ngo namara gukusanywa azifashishwa mu gusimbuza umurundi Kwizera Pierrot ugomba kwerekeza mu ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc mu ntangiriro za Mutarama 2017.

Agira ati “Umukinnyi Cedrick ntaratwibwirira ko yongereye amasezerano muri Mozambique ariko tuzi ko we n’umugore we ariho baherereye.

Ariko nk’uko twatangiye gukusanya amafaranga yo kumugura, tuzakomeza amafaranga avuyemo tuyashakemo umukinnyi ukomeye uzasimbura Pierrot uzagenda.”

Akomeza avuga ko abafana ba Rayon Sports bakangurirwa gukomeza gutanga umusanzu biyemeje kugira ngo igikorwa batangiye.

Ati“Icyo nsaba abafana ni uko nk’uko bamaze kwiyandikisha ari 4000 bagomba gukomeza gutanga umusanzu kugira ngo igikorwa cyacu twatangiye kizagerweho dushake umukinnyi ukomeye.”

Amiss Cedrick wifuzwaga na Rayon Sports ngo yongere ayikinire yamaze kongera amasezerano mu ikipe yakiniraga yo muri Mozambique
Amiss Cedrick wifuzwaga na Rayon Sports ngo yongere ayikinire yamaze kongera amasezerano mu ikipe yakiniraga yo muri Mozambique

Kugeza ubu hari hamaze gukusanywa amafaranga asaga Miliyoni 3RWf muri miliyoni 10RWf zasabwaga kugira ngo Amiss Cedrick agurwe.

Bitetganyijwe ko abiyandikishije bose uko ari 4000 nibamara gutanga amafaranga biyemeje, aribwo bazatangira gushakisha undi mukinnyi ukomeye uzasimbura Pierrot.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Amakuru yabanyagana bakorera imyitozo muri Rayon ameze gute? ubwo se babuze uwo bazasimbuza Pierrot? niba nagurishwa ntibashobore kuguramo umukinnyi ukomeye kumurisha bazabyihorere.

Jado yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

nyamuneka mukomeze mushake umukinnyi mwiza w’umunyarwanda

BOVARY EZRA yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

ark se koko rayon tuzakomeze gusabiriza? ubundi abo banyamuryango ngo ni abayobozi habuze uyatanga cash none birangiye abacitse. ntimukatujijishe

ALIAS yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Kwiyandikisha ni *699# ugakurikiza amabwiriza

Yusufu yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

ngewe mbona Rayon kuyifasha nku mufana kuba ari gushyigikira ikipe ahubwose kwiyandikisha bisabi iki SE ngo mutangire mutwandike .ikindi twabasabagako mwadufasha kugura umukinnyi ushoboyo kandi ufite ubushake unakunda rayon apana abishakira indonke

Nkundabagenzi Joseph yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Ariko abareyo twaragowe ngo amafaranga muzayagura uzasimbura pierro. azaba yaragendeye ubuntu ajya muri iyo kipe ya Maroc se ?niba ari ubuntu muzareke arangize amasezerano naho ubundi wakabaye uvuga uti wenda tuzayafashisha ikipe mukubona imishahara, gukora local nibindi....hanyuma ahubwo amafranga mumukuyemo mukaguramo undi mukinnyi unamurenze.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka