Ally Niyonzima yabaye umukinnyi wa AS Kigali, amakipe yombi yamaze kumvikana

Ikipe ya Mukura yamaze kwemerera Ally Niyonzima wari umaze iminsi muri Rayon Sports kwerekeza muri AS Kigali

Nyuma y’igihe kigera ku kwezi ari mu ikipe ya Rayon Sports aho ndetse byanavugwaga ko yamaze gusinyira iyi kipe, Ally Niyonzima ubu yamaze kuba umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali.

Ally Niyonzima na Joseph Nshimiye Umunyamabanga wa AS Kigali kuri banki, amafaranga yamaze kuyohererezwa
Ally Niyonzima na Joseph Nshimiye Umunyamabanga wa AS Kigali kuri banki, amafaranga yamaze kuyohererezwa

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today aremeza ko ikipe ya AS Kigali yamaze kwishyura ikipe ya Mukura amafaranga yayisabaga kugira ngo ibashe kurekura uyu mukinnyi wari ukiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe, ndetse akaba n’urupapuro rumurekura ikipe ya Mukura yamaze kwemera kurumuha.

Ikipe ya AS Kigali ikaba itwaye Rayon Sports umukinnyi yari yaratangiye gufata nk’umukinnyi wayo, dore ko yari yanamujyanye muri Tanzania mu mukino bakinaga n’ikipe ya Simba, uyu kandi akaba yaranabanjemo muri uwo mukino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka