Albert Mphande yagizwe umutoza mushya wa Police Fc

Umunya-Zambia Albert Mphande wari umaze hafi icyumweru mu Rwanda, yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru wa Police Fc

Mu minsi ishize nibwo uwari umutoza mukuru wa Police Fc Seninga Innocent, ndetse na Bisengimana Justin wari umwungirije basezerewe ku mirimo yabo, hakaza guhita hashyirwaho umutoza w’agateganyo ari we Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso.

Albert Mphande wasezerewe n'ikipe ya Nkwazi FC niwe mutoza mushya wa Police Fc
Albert Mphande wasezerewe n’ikipe ya Nkwazi FC niwe mutoza mushya wa Police Fc

Kuri uyu wa Kane ni bwo byemejwe ko Albert Mphande wasezerewe mu ikipe ya Nkwazi FC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Zambia kubera umusaruro muke, yagizwe umutoza mukuru wa Police Fc mu gihe cy’imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka