Ahmed atsinze Issa Hayatou amusimbura ku buyobozi bwa CAF

Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika asimbuwe na Ahmed Ahmed wo muri Madagascar.

Ahmed Ahmed wo muri Madagascar ubu ni we muyobozi wa CAF
Ahmed Ahmed wo muri Madagascar ubu ni we muyobozi wa CAF
Atorewe mu nteko rusange yaberaga muri Nelson Mandela Hall yo muri Ethiopia
Atorewe mu nteko rusange yaberaga muri Nelson Mandela Hall yo muri Ethiopia

Ni mu gikorwa cy’amatora cyabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, aho Ahmed agize amajwi 34 krii 54, naho Issa Hayatou wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe agira amajwi 20 kuri 54 y’abatoye, bituma uyu mugabo wanayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Madagascar atsinda amatora

Issa Hayatou yayoboraga CAF kuva mu mwaka wa 1988
Issa Hayatou yayoboraga CAF kuva mu mwaka wa 1988

Ahmed Ahmed ufite imyaka 57 usimbuye Issa Hayatou w’imyaka 70, abaye Perezida wa wa karindwi w’iri shyirahamwe mu myaka 60 yose rimaze, aho Issa Hayatou we yifuzaga kuyobora manda ya munani y’imyaka ine muri CAF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Inkuru nziza kabisa! Issa Hayatou nawe yaramaze kwigira "ikinani" (cyangwa se...!!!)

Ni byiza guhindura, hakaza abandi bantu n’ubundi buryo bwo guteza imbere ruhago muri Afurika! Imyaka hafi 30 yose! More than enough!

Jeff yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

yes nawenaze yirire kuma cash yabanyafrica nyine!

Papa Debruno yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

yes nawenaze yirire kuma cash yabanyafrica nyine!

Papa Debruno yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

OK tumwifurije umurimo myiza

Isidole Nsengumuremyi yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka