Agaciro Championship: Rayon Sports na APR zatangiye zihererana Police na AS Kigali

Rayon Sports na APR zatangiye neza zitsinda imikino ibanza y’irushanwa ry’ Agaciro Championship.

Iri rushanwa ritegurwa n’ikigega Agaciro rigahuza amakipe yaje ku myanya ine ya mbere muri shampiyona iheruka, ryatangiye kuri uyu wa 9 Nzeli 2017 ryatangiye Rayon Sports itsinda Police 1-0 mu gihe APR yari yatsinze As Kigali ibitego 2-0.

Mu mukino wahuje Rayon Sports y’umutoza Olivier Karekezi watangiye amakipe yombi asatirana ahusha n’uburyo bwo gutsinda ibitego cyane cyane Rayon Sports bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Karekezi Olivier ajya inama na Katawuti batozanya bakinanye mu Mavubi
Karekezi Olivier ajya inama na Katawuti batozanya bakinanye mu Mavubi

Mu gice cya kabiri nabwo Rayon yakomeje kotsa igitutu Police birinda bigera ku munota wa 73 bikiri 0-0.Ku munota wa 74 nibwo Mugabo Gabriel yaje kuyitsindira igitego cyayihaye intsinzi umukino urangira ari 1-0.

Abakinnyi babanjemo ba Rayon Sports

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean D’Amour, Rutanga Eric,Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir na BonFils Kaleb Bimenyimana

Muhire Kevin (ubanza ibumoso) yabanje hanze nyuma yo gukerererwa mu myitozo
Muhire Kevin (ubanza ibumoso) yabanje hanze nyuma yo gukerererwa mu myitozo

Abakinnyi babanjemo ba Police

Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohammed, Ndayishimiye Celestin, Twagizimana Fabrice, Munezero Filston, Ngendahimana Eric, Nshimiyimana Mohammed, Nsengiyumva Moustapha, Mirafa Nizeyimana, Songa isae na Iradukunda Bertrand

Police Fc yabanje mu kibuga
Police Fc yabanje mu kibuga
Abafana ba Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports

Umukino wafunguye iri rushanwa wahuje As Kigali na APR amakipe yombi akaba yari aherutse guhurira mu mukino wa nyuma w’igikombe cyateguwe n’akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame, icyo gihe APR yari yatsinzwe ku mukino wa nyuma kuri za Penaliti.

APR Fc yihimuye kuri AS Kigali
APR Fc yihimuye kuri AS Kigali

APR kuri uyu mukino w’irushanwa ry’ikigega Agaciro yaje kwihimura kuri As Kigali aho yayitsinze ibitego 2 ku busa ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino byatsinzwe na Sekamana Maxime watsinze icya mbere na Bigirimana Issa watsinze icya kabiri.

Abakinnyi babanjemo ba As Kigali

Bate Shamiru, Tubane James, Bishira Latif, Ngandu Omar, Niyonzima Ally, Iradukunda Eric Radu, Ntwali Evode, Nsuti Savio, ishimwe Kelvin, Jimmy Mbaraga na Ngama Emmanuel.

Abakinnyi babanjemo ba APR

Kimenyi Yves, Rukundo Denis,I manishmwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Songayingabo Shaffy, Twizerane Martin, Nshimiyimana Amran, Sekamana Maxime, Hakizimana Muhadjiri, Bizimana Djihad na Bigirimana Issa .

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2015 ikipe ya Police niyo yari yaryegukanye nyuma yo gutsinda Sunrise ku mukino wa nyuma 1-0.

Uko gahunda iteye

AS Kigali 0-2 APR FC
Rayon Sports - Police FC ( Stade Amahoro 15:30)

Ku wa Gatatu tariki ya 13Nzeli 2017

APR FC Vs Police FC (Amahoro Stadium, 15:30)
Rayon Sports vs AS Kigali ( stade Amahoro 18:00)

Ku wa Gatandatu Tariki ya 16 Nzeli 2017

AS Kigali vs Police FC (stade Amahoro)
APR FC vs Rayon Sports ( stade Amahoro 15:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

APR ikeneye kugira icyo itugaragariza nkatwe abafana bayo , uyumwaka izaduhe ibyishimo.

nganizi innocent yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

APR oyeee GS mbabajwe nukuntu mukomeje gutanga abakinnyi kbs kd mutagura abandi gs APR ndabakunda

n.sophia yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

APR OOOYE ITANGIYE NEZA CYANE!!! TUYIRINYUMA CYANE PEEE!!!!

RUSANGIZA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka