Abifuza kuyobora FERWAFA baratangira gutanga kandidatire uyu munsi

Akanama gashya kazayobora amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Rwanda (FERWAFA) gatangaza ko katangiye kwakira amadosiye y’abashaka kuyobora iryo shyirahamwe.

Umuyobozi wa komisiyo y'amatora, Adolphe Kalisa asobanura uko amatora ya FERWAFA azakorwa
Umuyobozi wa komisiyo y’amatora, Adolphe Kalisa asobanura uko amatora ya FERWAFA azakorwa

Guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017 nibwo ako kanama gatangira kwakira izo kandidatire, bikazarangira ku itariki ya 28 Ugushyingo 2017.

Kwiyamamaza bizatangira tariki ya 12 Ukuboza kugera tariki ya 29 Ukuboza 2017. Amatora azaba tariki ya 30 Ukuboza 2017 ndetse abatsinze bakazahita batangazwa.

Ayo matora agiye kuba nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryari rahagaritse amatora ya FERWAFA) igasaba ko hagira ibihindurwa mu mitegurire y’amatora yari agiye kuba.

Bimwe mu bisabwa mu gutanga kandidatire harimo kuba uwiyamamaza ari umunyarwanda, kuba yarakiniye ikipe y’igihugu cyangwa yarayitoje. Agomba kuba kandi afite imyaka 28 ariko atarengeje imyaka 70.

Hiyongeraho kuba uri inyangamugayo, afite nibura amashuri atandatu yisumbuye, avuga nibura indimi ebyiri zemewe mu Rwanda, atarafunzwe amezi atandatu kandi atarigeze ahagarikwa na FERWAFA, CAF cyangwa FIFA.

Uwiyamamariza kuyobora FERWAFA kandi agomba kuba nibura yaragaragaye mu nzego z’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka ibiri mu myaka itanu ishize no kuba agamije inyungu z’umupira w’amaguru.

Nyuma yo gutanga Kandidatire hazabaho iminsi yo kwiga ku madosiye no gutanga ubujurire ku buryo ku itariki ya 11 Ukuboza 2017 hazaba ikiganiro n’abanyamakuru kizatangarizwamo abemerewe gutangira kwiyamamaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 14 Ugushyingo 2017, umuyobozi w’akanama kazayobora amatora, Kalisa Adolphe ubusanzwe akaba ari umunyamabanga w’ikipe ya APR FC, yavuze ko hamaze guhinduka byinshi kugira ngo abantu bose bazabone uburyo biyamamaza nk’uko bari babisabwe na FIFA.

Akomeza avuga ko mu gihe cyo kwiyamamaza aribwo bareba niba uwiyamamaza azaba agamije iterambere ry’umupira w’amaguru.

Agira ati “Hari abantu baziyamamaza tubone ko uburyo biyamamaza budafitiye inyungu umupira w’amaguru. Tuzamuhamagaza tumubwire ko ibyo akora bidahuye, ubwo rero natisubiraho tuzamukura kuri lisiti.”

Kimwe mu bindi byahinduwe na FIFA ni uko muri komisiyo y’amatora hatagaragaragamo umunyamabanga wa federasiyo uriho ubu , bikaba byaratumye Uwamahoro Latifah Tarcille ahita agirwa umunyamabanga wa komisiyo y’amatora y’abazayobora FERWAFA.

Hazatorwa abayobora FERWAFA barimo perezida, umwungirije n’abayobozi ba za komisiyo.

Komisiyo y’amatora igizwe na Kalisa Adolphe, Ndayishimiye Emmanuel, Uwamahoro Tharcille Latifah, Niyobuhungiro Fidele na Muhozi Paulin, ikaba ifite manda y’imyaka ine yo gutegura amatora yose azajya akorerwa muri FERWAFA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubutaha nange nziyamamaza kuko mbona abo bandi baza bakatwizeza ibintu ntibabikore

Alex gate yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka