Abasifuzi b’Abanyarwanda barasifura imikino mpuzamahanga i Burundi na Zanzibar

Amatsinda abiri y’abasifuzi b’abanyarwanda yamaze kwemezwa ko azasifura imikino mpuzamahanga y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ndetse n’ayatwaye ibikombe by’igihugu

Guhera muri uku kwezi kwa kabiri ni bwo hatangira imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League) n’amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu (CAF Confederation Cup), amarushanwa u Rwanda ruzahagararirwa na Rayon Sports ndetse na APR Fc.

Uwikunda Samuel azaba ari mu bazayobora umukino uzabera i Bujumbura
Uwikunda Samuel azaba ari mu bazayobora umukino uzabera i Bujumbura

Itsinda rimwe rigizwe n’abasifuzi bane b’abanyarwanda ari bo Twagirumukiza Abdul (Umusifuzi wo hagati), Bwiriza Nonati Raymond na Niyonkuru Zephanie (abasifuzi bo ku ruhande), na Uwikunda Samuel uzaba ari umusifuzi wa kane, aba bakazasifurira umukino uzahuza Olympic Star y’i Burundi na Etoile Filante Yo muri Burikina Faso, umukino uzabera I Bujumbura tariki 10/03/2018.

Twagirumukiza Abdul aheruka muri CECAFA mu mwezi gushize, aho yasifuye imwe mu mikino yaberaga Machakos/Kenya
Twagirumukiza Abdul aheruka muri CECAFA mu mwezi gushize, aho yasifuye imwe mu mikino yaberaga Machakos/Kenya

Irindi tsinda ry’abasifuzi rizasifura umukino uzabera Zanzibar, rizaba riyobowe na Ishimwe Claude uzaba usifura hagati, Ndagijimana Theogene na Ambroise bazasifura ku ruhande, ndetse na Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa kane.

Ishimwe Claude uri hagati, ni umwe mu basifuzi bahagaze neza ubu mu Rwanda no hanze
Ishimwe Claude uri hagati, ni umwe mu basifuzi bahagaze neza ubu mu Rwanda no hanze

Usibye aba basifuzi kandi, umunyarwanda Hakizimana Luis nawe ari gusifura imikino ya CHAN iri kubera muri MAROC, mu gihe Twagirumukiza Abdul nawe mu kwezi gushize yasifuraga imikino ya CECAFA yabereye muri Kenya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

in byiza cyane!

baptist yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka