Abanyarwanda bahawe gusifura umukino wa Congo na Botswana

Abanyarwanda bane bamaze guhabwa inshingano na CAF zo kuzayobora umukino uzahuza Congo Brazzaville na Botswana i Brazzaville

Ni umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha, aho Congo Brazzaville izaba yakiriye Botswana tariki 20/5/2018 15H30 kuri Stade Alphonse Massamba Debat.

Samuel Uwikunda (uri hagati), ni we uzasifura uyu mukino ubazera muri Congo Brazzaville
Samuel Uwikunda (uri hagati), ni we uzasifura uyu mukino ubazera muri Congo Brazzaville

Uyu mukino, umusifuzi wo hagati azaba ari Samuel UWIKUNDA, akazafatanya
Raymond Nonati BWILIZA na Justin KARANGWA bazasifura ku ruhande, Ruzindana Nsoro azaba ari umusifuzi wa kane, naho umunya-Gabon Dieudonne Ndoumbou Likouni akazaba ari Komiseri w’umukino.

Ruzindana Nsoro wasifuriye APR na Kiyovu kuri uyu wa Kane, azaba ari umusifuzi wa kane
Ruzindana Nsoro wasifuriye APR na Kiyovu kuri uyu wa Kane, azaba ari umusifuzi wa kane

Usibye uyu mukino, u Rwanda narwo ruzaba rukina umukino na Zambia, aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda tariki 12/05/2018, uwo kwishyura ukazabera muri Zambia hagati y’itariki ya 18 na 20/05/2018.

Abazasifura umukino w’u Rwanda na Zambia

Umukino ubanza uzabera mu Rwanda

Umusifuzi wo hagati: Jean Marc GANAMANDJI Centrafique
Umusifuzi wo ku ruhande wa mbere: A.I Jospin Luckner LUCKNER MALONGA (Centrafique)
Umusifuzi wo ku ruhande wa kabiri: Oscar Vujovic SERENGAPOU (Centrafique)
Umusifuzi wa kane: KOLISSALA MBANGUI ANDRE (Centrafique)
Komiseri w’umukino: Abbasi Ssendyowa (Uganda)

Umukino wo kwishyura uzabera muri Zambia:
Umusifuzi wo hagati: Christopher James Harrison (Afurika y’Epfo)
Umusifuzi wo ku ruhande wa mbere: John VAN WYK Mervyn (Afurika y’Epfo)
Umusifuzi wo ku ruhande wa kabiri: Athenkosi NDONGENI (Afurika y’Epfo)
Umusifuzi wa kane: Celso Armindo ALVACAO (Mozambique)
Komiseri w’umukino: Maxwell Mtonga (Malawi)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka