Abanyarusizi bafunze imihanda ubwo Espoir yasezereraga Rayon Sports

Ubwo Espoir yasezereraga Rayon Sports mu mikino y’igikombe ry’Amahoro abatuye i Rusizi birukiye mu mihanda kubera ibyishimo imodoka zibura uko zitambuka.

Abanyarusizi birukiye mu mihanda bishimira intsinzi babuza imodoka gutambuka
Abanyarusizi birukiye mu mihanda bishimira intsinzi babuza imodoka gutambuka

Ni nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, aho Rayon Sports yishyuye igitego kimwe muri bibiri yatsindiwe i Rusizi igahita isezererwa, ku itariki ya 28 Kamena 2017.

Ifirimbi ya nyuma ivuze, abaturage bo mu Karere ka Rusizi cyane cyane abo mu Mujyi wa Rusizi bahise birukira mu mihanda kubera ibyishimo byo kuba ikipe yabo itsinze Rayos Sports.

Buzuye mu mihanda, babyina baririmba imodoka zibura uko zitambuka, hashira iminota irenga 15 abaturage bakibyina intsinzi.

Reba amafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

APR OYEEEEEEEEEEEEE.

HAMDUNI yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Njye mbona bishoboka ark binagoye APR nikipe ikomeye cyane amahirwemasa kure espoir

niyonkuru olivier yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

kabisa nibayisifurira neza byose birashoboka kuba yakora amateka da

Soumare yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

ese murikubona esupari izatwara igikombe aperi

niyonkuru erisa yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka