Abakanyujijeho b’Amavubi n’aba Uganda baracikirana kuri uyu wa Kane

Kuri uyu wa Kane kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo harabera umukino uhuza abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Uganda mu mupira w’amaguru

Mu rwego rwo kwihuriza hamwe, abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu myaka itandukanye, bateguye umukino wa gicuti n’abahoze bakinira Uganda, umukino ugamije gufasha, bikaba biteganijwe ko uza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku i Saa Cyenda n’igice.

Bamwe mu bakinnyi baza kwitabira uyu mukino

Ikipe y’u Rwanda: Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Katauti Hamadi Ndikumana, Said Abedi Makasi, Ntaganda Elias, Eric Nshimiyimana, Karim Kamanzi,Nkunzingoma Ramadhan, Uwimana Abdul, Bagumaho Hamisi, Didier Bizimana, Muhamud Mossi, Nshimiyimana Canisius, Kayiranga Jean Baptiste, Rutagengwa Charles, Gatera Alphonse, Kadubiri Ashraf, Bokota Labama, Runuya, Eric Murangwa, Desire Mbonabucya, Chrysostome Sembagare, Aloys Kanamugire, Rudasingwa Longin (Coach) and Kanyankore Yaounde Gilbert (Coach).

Ikipe y'Amavubi yakinnye igikombe cy'Afurika cyo muri Tunisia 2004
Ikipe y’Amavubi yakinnye igikombe cy’Afurika cyo muri Tunisia 2004

Ikipe ya Uganda: Sam Kawalya, James Odoch, George Ssemwogere, Hassan Mubiru, Abubakar Tabula, Joseph Mutyaba,Kefa Kisala, David Obua, Andy Lule, Vincent Kayizi, Johnson Bagole, Philip Ssozi, Hakim Magumba, Obwiny Philip, Joseph Kabagambe, Willy Kyambadde, Fred Tamale, Wasswa Bossa, Dan Ntale and Katerega Muhamod, Ibrahim Mugisha.

Icyo bamwe mu bakiniye Amavubi bavuga kuri uyu mukino

Bamwe mu bahagarariye abandi, kuri uyu wa mbere ubwo bari batumiwe naKT Radio mu kiganiro KT Sportskiba kuva ku wa mbere kugera ku wa Gatanu kuva 12h-5 kugera 13h30, ndetse no ku Wa Gatandatu kuva 12h05 kugera 13h05, batangaje icyo batekereza kuri uyu mukino.

Ndikumana Hamad Katauti, Munyaneza Ashiraf Kadubiri, Karekezi Olivier na Eric Nshimiyimana muri Studios za KT Radio
Ndikumana Hamad Katauti, Munyaneza Ashiraf Kadubiri, Karekezi Olivier na Eric Nshimiyimana muri Studios za KT Radio
Abahoze bakinira Amavubi bari kumwe n'abakozi ba Kigali Today
Abahoze bakinira Amavubi bari kumwe n’abakozi ba Kigali Today

Karekezi Olivier “ Ikipe tuzakina abenshi bari muri Federasiyo ya Uganda, ntabwo tugiye gukina iyi match ngo tujye muri Ferwafa, ni ni gahunda yoktwishyira hamwe bizaba ngomba tubona n’uko dutanga ibitekerezo byubaka umupira w’u Rwanda"

Eric Nshimiyimana ati “ Twaragiye ariko ntitwasezeye ku mugaragaro, tugomba kugaruka mu mupira w’amaguru

Ndikumana Hamadi Katauti “Kuzakina uwo mukino narambuwe ubwenegihugu birababaje, gusa ntibizambuza gahunda nihaye, gusa icyo nzi cyo ndi Umunyarwanda, kuko ibyangombwa ndabifite, ndetse mfite na Laissez-Passer, kongera kwambara uyu mwenda biranshimishije”

“Guverinoma ni yo yambura abantu ubwenegihugu, nta muntu wo mu buyobozi bw’igihugu wari wabimbwira”
tukagira icyo dukora”

Ndikumana Hamad Katauti
Ndikumana Hamad Katauti

Aba bahoze bakinira Amavubi kandi bashyizeho komite y’agateganyo mu rwego rwo gukomeza kwihuriza hamwe no gutegura uko bafasha mu iterambere ry’umupira w’amagru mu Rwanda.

Bamwe mu bagize komite y'agateganyo y'abakiniye Amavubi
Bamwe mu bagize komite y’agateganyo y’abakiniye Amavubi

Komite y’agateganyo

Perezida: Eric Nshimiyimana
Vis perezida wa mbere: Munyaneza Ashiraf i Kadubiri
Visi Perezida wa kabiri: Jimmy Mulisa
Abajyanama: Karekezi Olivier na Ndikumana Hamadi Katauti.

Kwinjira muri uyu mukino, muri tribune y’icyubahiro ni 5000Frws, ahandi hatwikiriye ni 2000Frws, mu gihe ahasigaye hose ari 1000Frws, uyu mukino kandi bikaba biteganijwe ko uza kuyoborwa n’abasifuzi nabo bazwi cyane mu Rwanda barimo Gasingwa Michel, Ntagungira Abega ndetse na Issa Kagabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibyacubirashekeje!babimyeubwenegihugubibagiwekomurdabyemewekugirauburenzebumwe.

Aliasnyirawadada yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

Abayobozi nkuko bemeye ko abo bakinnyi bakina uyu mukino nibahe ubwenegihugu abo batari babuha(cg babwambuye).urugero: NDIKUMANA

Naho abo bahoze bakinira AMAVUBI nibakomeze bateze umupira w’amaguru imbere.

Alias Pasteur yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

commut yo niyo pe! ntatiku ririmo bose tubazi uburyo bayoboye amakipe bahozemo,ahandi tuzabatuma kndi msg izagera kuri nyakubahwa kagame,niwe uzumva ko twababaye

nziza yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

mbere na mbere babanze babasubize agaciro kanyu cyane said abed makasi na katauti muri abanyarwanda 100%ndishimye kongera kubabona mukibuga

serge yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka