Abakinnyi mfite barahagije nta wundi nshaka-Jimmy Mulisa utoza APR

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa aratangaza ko adateganya kongera abakinnyi mu ikipe kuko avuga ko abakinnyi afite bahagije ko nta wundi mukinnyi yifuza.

Uyu mutoza utaramara n’amezi abiri muri iyi kipe arabitangaza mu gihe muri uku kwezi kwa mbere ikipe yose yemerewe kongera amaraso mashya ariko we n’ubwo muri Gashyantare 2017 azerekeza mu mikino nyafurika avuga ko nta mukinnyi mushya yifuza.

Aganira na Kigali Today yagize ati ”Ubu ngubu ndabona ikipe imeze neza n’ubwo hari bamwe mu bakinnyi banjye bavunitse ariko si benshi ku buryo byatuma mvuga ngo muri uku kwezi kwa mbere nzongeramo umukinnyi abo mfite barahagije”

Jimmy Mulisa utoza APR ubu ngo nta mukinnyi wundi yifuza
Jimmy Mulisa utoza APR ubu ngo nta mukinnyi wundi yifuza

Abajijwe ku bigendanye n’ubusatirizi bwe budahagaze neza cyane yavuze ko ibyo bitatuma yihutira gushakisha rutahizamu kuko ngo abakinnyi afite basatira bagerageza gutsinda ndetse ngo n’iyo badatsinze abo hagati nabo bashobora gutsinda.

Ati ”Ubusatirizi nk’uko ubivuze ntiburi gutsinda ibitego byinshi ariko si byo byatuma nshakisha rutahizamu nonaha kuko abo mfite barimo Nshuti Inocent, Issa Bigirimana na Onesme wavunitse bagerageza gutsinda kandi niyo badatsinze ab’inyuma babasha gutsinda”

APR Fc ubu iri kwitegura umukino uzayihuza na Marines Fc kuri uyu wa Gatanu
APR Fc ubu iri kwitegura umukino uzayihuza na Marines Fc kuri uyu wa Gatanu

APR muri shampiyona ni iya kabiri aho ikuriira Rayon Sport, ikaba yitegura kwitabira imikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere aho igomba kuzahura na Zanaco United yo muri Zambiya.

Urutonde rw’abakinnyi APR FC yatanze izakoresha muri CAF Champions League:

1. Emmery Mvuyekure
2. Ntalibi Steven
3. Kimenyi Yves
4. Rusheshangoga Michel
5. Ngabonziza Albert
6. Rutanga Eric
7. Emmanuel Imanishimwe
8. Rugwiro Herve
9. Usengimana Faustin
10. Ngandu Omar
11. Nsabimana Aimable
12. Amran Nshimiyimana
13. Mukunzi Yannick
14. Butera Andrew
15. Benedata Janvier
16. Bizimana Djihad
17. Hakizimana Muhajir
18. Sekamana Maxime
19. Nkinzingabo Fiston
20. Fabrice Nininahazwe
21. Sibomana Patrick
22. Mwiseneza Djamal
23. Habyarimana Innocent
24. Twizerimana Onesme
25. Mucyo Fred
26. Irambona Fabrice
27. Bigirimana Issa
28. Blaise Itangishaka
29. Nshuti Innocent

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APRFC Turayikunda.amakuru ya maxime

DESIRE TUYIZERE yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Umutoza wa APR ashake undi rutahizamu ushoboye kuko dufite imikino ikomeye nshaka gutsinda reyon sport .

Moise yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka