Abakinnyi batandatu bamaze gusezererwa mu Mavubi azerekeza Centrafurika

Antoine Hey utoza ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 19 bazavamo 18 bazerekeza muri Centrafurika

Antoine Hey, umutoza w'Amavubi
Antoine Hey, umutoza w’Amavubi

Nyuma y’icyumweru abakinnyi bahamagawe mu Mavubi bari mu myitozo y’ikipe y’iguhugu, Umutoza Antoine Hey yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 19 baguma mu mwiherero, nyuma hazakazasezererwa undi mukinnyi umwe hagasigara 18 bagomba kuzerekeza muri Centrafurika kuri uyu wa Kane

Amavubi yakinnye imikino ibiri mu mpera z'iki cyumweru
Amavubi yakinnye imikino ibiri mu mpera z’iki cyumweru

Abakinnyi batandatu basezerewe ku ikubitiro ni Rucogoza Aimable (Bugesera Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Mugisha Gilbert (Pepiniere Fc), Mico Justin (AS Kigali), Niyonzima Ally (Mukura VS) na Kalisa Rashid (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia)

Niyonzima Ally wa Mukura na Rucogoza Aimable Mambo ntibazerekeza Centrafurika
Niyonzima Ally wa Mukura na Rucogoza Aimable Mambo ntibazerekeza Centrafurika
Mambo wari wabanjemo ku mukino wa mbere Amavubi yakinnye na Maroc
Mambo wari wabanjemo ku mukino wa mbere Amavubi yakinnye na Maroc

Abakinnyi bagomba gusigara mu mwiherero:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), Kwizera Olivier (Bugesera Fc) and Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)

Manzi Thierry wa Rayon Sports wabanjemo mu mikino ibiri bakinnye na Maroc ari muri 19 bagumye mu mwiherero
Manzi Thierry wa Rayon Sports wabanjemo mu mikino ibiri bakinnye na Maroc ari muri 19 bagumye mu mwiherero

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)

Mugisha Gilbert wa Pepiniere ntiyabashije kugumana n'abandi
Mugisha Gilbert wa Pepiniere ntiyabashije kugumana n’abandi
Bizimana Djihad witwaye neza mu mukino wa mbere bakinnye na Maroc aracyafitiwe icyizere
Bizimana Djihad witwaye neza mu mukino wa mbere bakinnye na Maroc aracyafitiwe icyizere

Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umutoza antoine hye arashoboye nakomerezaho

FLAMBAEU yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Abakinyinumvakubwanjyeabashobora kubanza mukinuga:1ndayishimiye Eric;2manzi thirty;3imanishimwe Emmanuel;4nsabimana aimable;5nisalike salomo;6 ombolenga;7iranzi ;8harunaniyonzima;9twisengejack;10 sugira;11 savio

uwaseyves yanditse ku itariki ya: 5-06-2017  →  Musubize

kowibagiwe danny usengimana

Rukundo james yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka