Abakinnyi ba Sunrise bemeye gukina na APR FC babanje guhabwa ibihumbi 100RWf

Abakinnyi b’ikipe ya Sunrise babanje kwanga kujya mu kibuga ngo bakine basaba ko babanza guhembwa umushahara w’amezi atatu baberewemo.

Sunrise yemeye kujya mu kibuga ari uko buri mukinnyi ahawe ibihumbi 100RWf
Sunrise yemeye kujya mu kibuga ari uko buri mukinnyi ahawe ibihumbi 100RWf

Abo bakinnyi babanje kwaga gukina umukino w’igikombe cy’Amahoro, bakinnye n’ikipe ya APR FC, i Nyagatare kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2017.

Abakinnyi b’iyo kipe yo mu Karere ka Nyagatare, babanje kwanga gukina, bigumira aho barara, umukino utindaho iminota 20. Banasabaga ko babanza gukemurirwa ikibazo cy’imirire kuko ngo bamaze iminsi icyo kibazo kibakomereye.

Nyuma ariko perezida w’iyo kipe Ndungutse Jean Bosco n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayitare Didas basuye abo bakinnyi basinya sheki, buri mukinnyi ahabwa ibihumbi 100RWf babona kujya gukina.

Abakinnyi b'ikipe ya Sunrise babanje kwaga kuva aho barara basaba ko bahembwa ibirarane by'amezi atatu
Abakinnyi b’ikipe ya Sunrise babanje kwaga kuva aho barara basaba ko bahembwa ibirarane by’amezi atatu

Imishyikirano yatangiye mu ijoro ryo ku itariki ya 09 Gicurasi 2017, aho abakinnyi bahawe agahimbazamusyi k’imikino itatu buri wese, banizezwa ko bazabona umushahara ku wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2017 ariko bakomeza kwanga.

Ikibazo cy’amikoro kirakomeye mu ikipe ya Sunrise ku buryo ubwo bajyaga no mu kibuga bagiye nta n’amazi yo kunywa, uwayakeneraga yayahabwaga na APR FC. Abafana bakaba bifuza ko ubuyobozi bw’ikipe bwakwegura.

Ikipe ya APR FC yakinnye na Sunrise
Ikipe ya APR FC yakinnye na Sunrise
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka