Abakinnyi ba Mukura VS bahangayikishijwe n’iyegura ry’abayobozi bayo

Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS ibarizwa mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bahangayikishijwe n’abayobozi b’ikipe yabo bakomeje gusezera ku mirimo yabo.

Abakinnyi barabitangaza mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nzeli 2016 umunyamabanga Hamdan Habimana na Perezida Nizeyimana Olivier banditse basezera ku mirimo yabo.

Nizeyimana Olivier, wari Perezida wa Mukura
Nizeyimana Olivier, wari Perezida wa Mukura

Habimana Hamdan niwe wabanje kwandika asezera aho mu masaha ya mugitondo cyo ku wa Kabiri yagejeje ibaruwa isezera mu bunyamabanga bw’ikipe,avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite naho Nizeyimana Perezida wa Mukura nawe n’ubwo atari mu Rwanda yandika asezera mu masaha y’umugoroba.

Ibi ngo byateye urujijo abakinnyi ndetse binabatera impungenge z’icyaba cyihishe inyuma yo kwegura kw’aba bayobozi beguye igitaraganya, nk’uko Kapiteni w’iyi kipe Mazimpaka André aganira na Kigali Today muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu yabitangaje.

Yagize ati ”Twatunguwe cyane no kumva ko abayobozi bacu beguye byatubabaje ndetse byaduteye n’urujijo.aba bagabo bombi yaba Perezida n’Umunyamabanga wacu bari badufatiye runini ku buryo twabafataga nk’abavandimwe kandi nabo niko badufataga, ubu turibaza bizagenda gute?”

Yungamo agira ati ”Ubu murabona dusa n’abasigaye nk’imfubyi rwose ariko twaraye dukoze inama twiyemeza gukomeza imyitozo tunemeza ko tugomba kwandika dusaba ko bagaruka”

Twifuje kumenya icyo umuyobozi wungirije w’iyi kipe Nayandi Abraham avuga ku kwegura kwa bagenzi be ndetse tunamubaze ikigiye gukorwa maze tumubura kuri telefoni ye igendanwa uko twamuhamagaye inshuro nyinshi.

Umuyobozi wa Tekiniki muri Mukura Kayitare Léon Pierre avuga ko batunguwe no kubona ubwegure bw’aba bayobozi ndetse ngo bakaba batanabona impamvu yabibateye kuko ngo bakoranaga neza ariko ngo bagiye gushaka uko bakora inama barebe icyakorwa.

Perezida Nizeyimana Olivier wabaye Perezida wa Mukura kuva mu mwaka wa 2012, akongera gutorerwa indi manda y’imyaka ine taliki ya 26 Nyakanga 2015, n’ubwo yasezeye yavuze ko azakomeza kuba umunyamuryango usanzwe ndetse anakomeze kuyitera inkunga dore ko yavuze ko n’imodoka yajyanaga abakinnyi izakomeza kubatwara.

Hamdan Habimana we yari yabaye umunyamabanga wa Mukura mu mwaka wa 2015 muri Nyakanga nawe akaba yavuze ko azakomeza kuba hafi ya Mukura kuko azaguma kuba umunyamuryango wayo nk’ikipe akunda.

Umuyobozi w'akarere ka Huye ngo yasuye ikipe arayihumuriza
Umuyobozi w’akarere ka Huye ngo yasuye ikipe arayihumuriza

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugéne yamaze gusura abakinnyi akabihanganisha ndete akanabizeza ko bagiye gukurikirana bakareba impamvu iri gutera aba bagabo kwegura ndetse ko ibizava mu nama bazagira bizaba ari byiza ku buryo mu cyumweru kimwe ngo bazaba bamenye aho byerekera iby’abeguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oya uyu mwana ibyo avuga agereranya itandukanuro abifitiye inyungu y’umwihariko ntakundi yabivuga ariko igereranya ridafite igipimo rishingiyeho akenshi ni amarangamutima ndetse ashingiye kundonke. Rayon ntaho ihuriye na APR kuko APR ni ikipe y’ikigo ndetse cya Leta mu gihe Rayon avuka mu muturage ibi biyambura ubushobozi muri byinshi kuko iyo umuturage akennye Rayon biyigeraho cyane ndetse bikayishegesha ariko APR yo gukena ku muturage ntiyabimenya kereka BNR itakiriho cg Minadef. Rayon rero n’ikipe umuturage wese akwiye kwipimiraho, burya nuzumva muri Rayon ibibazo by’imishahara, abakinnyi babayeho nabo my rugo rw’umuturage imababura iba iri mu bushorishori. Rayon humura uzabaho

Toto yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka