Abakinnyi 4 ba Rayon Sports mu bitwaye neza mu igeragezwa ry’ingufu-Amafoto

Mu myitozo yo gupima imbaraga n’ubuzima bw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu "Amavubi", abakinnyi 4 ba Rayon Sports baje mu bahagaze neza mu myitozo bakoreshejwe.

Yari imyitozo yatangiye ku i Saa tatu za mu gitondo kuri Stade Amahoro, aho abakinnyi 40 muri 41 bahamagawe n’umutoza Antoine Hey bose babashije kwitabira iri geragezwa ry’imbaraga, usibye Muhire Kevin utakoze igeragezwa kubera ikibazo cy’uburwayi.

Abakinnyi bagiye bakora mu byiciro 6 bitandukanye, aho abakinnyi babanzaga kwiruka n’umuvuduko mwinshi buri wese hakagenda habarwa inshuro yakoresheje, nyuma baza gukora icyiciro cyo kwiruka mu muvuduko uringaniye, unaniwe akavamo hagasigarano ugifite imbaraga.

Mu bakinnyi babashije kwerekana ko bafite imbaraga ndetse bakaba ari bo basigara muri buri cyiciro harimo abakinnyi bane ba Rayon Sports, abo ni Manzi Thierry, Nshuti Dominique Savio wirutse inshuro nyinshi kurusha bose, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, hakaza kandi na Nsabimana Aimable na Emmanuel Imanishimwe ba APR Fc, na Iradukunda Eric wa AS Kigali.

Amwe mu mafoto y’uko byari byifashe.....

Manzi Thierry wa Rayon Sports, umwe mu bitwaye neza
Manzi Thierry wa Rayon Sports, umwe mu bitwaye neza
Ally Niyonzima wa Mukura na Yannick Mukuzi wa APR Fc inyuma ye ..
Ally Niyonzima wa Mukura na Yannick Mukuzi wa APR Fc inyuma ye ..
Antoine Hey, umutoza w'Amavubi
Antoine Hey, umutoza w’Amavubi
Icyo ni cyo cyiciro cyabimburiye abandi
Icyo ni cyo cyiciro cyabimburiye abandi
Ally Niyonzima wa Mukura
Ally Niyonzima wa Mukura
Hakizimana Muhadjili wa APR Fc
Hakizimana Muhadjili wa APR Fc
Iradukunda Eric uzwi nka Radu wa As Kigali nawe ari mu bitwaye neza ..
Iradukunda Eric uzwi nka Radu wa As Kigali nawe ari mu bitwaye neza ..
Rusheshangoga Michel wa APR Fc ..
Rusheshangoga Michel wa APR Fc ..
Usengimana Faustin afumyamo ...
Usengimana Faustin afumyamo ...
Jimmy Mulisa utoza APR Fc yari yaje kwihera ijisho
Jimmy Mulisa utoza APR Fc yari yaje kwihera ijisho
Handikwaga igihe buri wese akoresheje
Handikwaga igihe buri wese akoresheje
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rayon sport kuraje

bibarwa dicky yanditse ku itariki ya: 7-05-2017  →  Musubize

MUZATUBWIRE IMIKINO BARCELON ISHIGAJE GUKINA MURAKOZE.

NI JOHN yanditse ku itariki ya: 5-05-2017  →  Musubize

Bifite akamaro ubwo ikipe ifite umwuka yagaragaye n’ubuhanga bw’abatoza.

Edo yanditse ku itariki ya: 5-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka