Abakinnye CAN 2004 banenze Perezida wa FERWAFA wabise abanyamahanga

Bamwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cya Afurika muri 2004 baratangaza ko batashimishijwe n’amagambo yatangajwe na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle.

Amavubi yagiye muri CAN 2004.
Amavubi yagiye muri CAN 2004.

Aba bakinnyi babitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017, ubwo herekanwaga umutoza mushya Antoine Hey, Nzamwita yatangarije abanyamakuru inshingano bamuhaye harimo no kujyana u Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

Yunzemo ko we abona u Rwanda rutarajya muri CAN na rimwe, kuko ngo muri 2004 abakinaga bari abanyamahanga akaba yaravuze ko yifuza kuzabona Amavubi agiye muri CAN hakina Abanyarwanda Gusa.

Mbonabucya Desire wari kapiteni ari mubatashimishijwe n'uko Perezida wa Ferwafa yavuze ko abajyanaye Amavubi muri CAN 2004 bari abanyamahanga.
Mbonabucya Desire wari kapiteni ari mubatashimishijwe n’uko Perezida wa Ferwafa yavuze ko abajyanaye Amavubi muri CAN 2004 bari abanyamahanga.

Yagize ati “Njyewe sinjya ntinda ku kuba U Rwanda rwaragiye muri CAN(2004) njye mbona ari nk’aho tutagiyeyo, kuko twakoreshaga abanyamahanga kandi gahunda turimo uyu munsi ni gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa repubulika, ariko kurigeraho byarananiranye ubu tuyirimo rero kandi iryo deni rizashira tujyanye abana bacu muri CAN.

Uyu mutoza twamuhaye inshingano zo kutujyana muri CHAN na CAN natabigeraho tuzasesa amasezerano.”

Gatete Jimmy ni umwe muri ba Rutahizamu Amavubi yagenderagaho.
Gatete Jimmy ni umwe muri ba Rutahizamu Amavubi yagenderagaho.

Aya magambo ntiyashimishije bamwe mu bakinnyi bakinaga icyo gihe nk’uko Karekezi Olivier yabigaragaje kuri uyu wa 22 werurwe 2017 binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook.

Ubutumwa bwa Olivier Karekezi
Ubutumwa bwa Olivier Karekezi

Mu byo yavuze hari aho yateruye agira ati”Nyakubahwa perezida wa Ferwafa ushobora kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho nyuma y’uko intambaa irangira? Ese ushingira he uvuga ko ikipe y’igihugu yabonye itike y’igikombe cy’Afurika binyuze mu banyamahanga?ese abakinaga muri 2004 uvuga ko ari abanyamahanga urusha ikinyarwanda Katawuti(Ndikumana Hamad).”

Mbonabucya Desire wari kapiteni icyo gihe nawe binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse amagambo arimo akababaro agaragaza ko nawe yaba atishimiye ayo magambo yatangajwe na Perezida wa FERWAFA.

Ati “Nyakubahwa perezida nagira ngo nk’uwabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi muri 2004 ubwo twajyaga muri CAN bwa mbere mu mateka y’u Rwanda,ndagira ngo nkubwire ko ayo magambo yo gupfobya amateka meza yabayeho muri ruhago yacu mu Rwanda ntashobora kuyihanganira kuko binkoraho cyane ndetse na bagenzi banjye nari mpagarariye icyo gihe.”

Dore abakinnyi 23 bajyanye Amavubi muri CAN bwa mbere:

Désiré Mbonabucya (kapiteni), Hamad Ndikumana Katawuti(Umutoza wungirije muri Musanze fc), Olivier Karekezi , Eric Nshimiyimana(Utoza As Kigali) Patrick Mbeu, Jean-Paul Habyarimana, , Abdul Sibomana, Léandre Bizagwira, Frédéric Rusanganwa(Ntare), Canisius Nshimiyimana, Michel Kamanzi , Joao Elias Manamana, Jimmy Gatete, Henri Munyaneza, Elias Ntaganda, Saïd Abed Makasi,Jean Lomani, Ramadhani Nkunzingoma, Karim Kamanzi, Jimmy Mulisa(Utoza APR), Jean Rémy Bitana, Jean-Claude Ndagijimana.

Ubu ni ubutumwa burebure bwa Desire Mbonabucya
Ubu ni ubutumwa burebure bwa Desire Mbonabucya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Nanjye nk’umunyarwanda ukunda umupira kandi nk’umufana w’amavubi byambabaje cyane. Niba hari ikintu kikomerekeje ni ariya magambo y’uriya muyobozi. kuri njye yarakwiye kurushaho kugira imvugo ihuza abanyarwanda kandi yishimira ibyiza tumaze kugeraho!!! Imana imuhe kwikosora maze akosore n’imvugo ye!!!!

nzabandora yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ariko Degaulle noneho yasaze! Ngo abara ko Amavubi atarajya muri CAN? Ndabona agiye kumera nka Jean Mari Lepen wo muri France. Iyo ni extremism kdi Degaule agomba gusaba imbabazi vuba nabwangu

DIDI yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

birababake kbsa,atesheje agaciro akazi bakoze 2004.we c yageje kuki amavubi.akwiye gusaba imbabazi kko ntibikwiye kuvuga kuriya nkumuyobozi.big up ku bakinnyi bacu.

umufana emmy yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka