Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, yakinnye umukino wa gicuti wari mu rwego rwo Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umukino bakinnye n’ikipe y’igihugu ya Maroc.
Uyu mukino kandi waje kwitabirwa n’abahungu babiri ba Perezida Kagame aribo Kagame Kigenza Ian na Kagame Cyizere Bryan.
Ku munota wa 3 w’umukino, ikipe y’u Rwanda yaje kubona igitego cyatsinzwe na Blaise Itangishaka ukina mu ikipe ya Marines, maze Maroc iza kukishyura ku munota wa 42 gitsinzwe na Boussafiane Hicham, maze umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.
Ababanjemo ku ruhande rw’Amavubi
Hategekimana Bonheur,Sibomana Arafat, Nsabimana Aimable, Yamini Salum, Niyonkuru Amani, Manishimwe Djabel, Ntwari Jacques, Niyibizi Vedaste, Itangishaka Blaise, Nshuti Savio Dominique, Kagame Kigenza Ian.
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
bravo bravo bravo
iy’ikipe iratanga icyizere cy’ejo hazaza muri ruhago yo mu Rwanda, aba bakinnyi baracyari bato, babafate neza wenda twazaggira aho tugera
jye hari aho bigera nkabura icyo mvuga pe bikandenga, none se umuryango wa nyakubahwa Paul Kagame ntako utagira ngo u Rwanda rukomeze kuba rwiza
burya muziko abahungu b’umusaza bazi guconga ruhago, ariko uyu muto namwemeye cyane, afite amacenga na touch byiza cyane! Bryan komereza aho!
bravo rwose kuri bana basore, umutahe wabo mu mavubi bawerekanye kandi bahacanye umucyo
abasore bakinnye agapira karyoshye rwose, kandi berekanye ishyaka ryinshi cyane mu kibuga! amavubi oyeeee
ko aribyiza kubona urubyiruko ruhura rugakina!
Ariko stade irasa neza kandi irakubuye!!