Abahungu ba Perezida Kagame bakiniye Amavubi anganya na Maroc-Amafoto

Mu mukino wa gicuti wo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Amavubi atarengeje 20 yanganyije na Maroc 1-1

Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, yakinnye umukino wa gicuti wari mu rwego rwo Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umukino bakinnye n’ikipe y’igihugu ya Maroc.

Bishimira igitego cy'Amavubi
Bishimira igitego cy’Amavubi

Uyu mukino kandi waje kwitabirwa n’abahungu babiri ba Perezida Kagame aribo Kagame Kigenza Ian na Kagame Cyizere Bryan.

Ian Kigenza Kagame wakiniye Amavubi y'abatarengeje imyaka 20
Ian Kigenza Kagame wakiniye Amavubi y’abatarengeje imyaka 20
Kagame Cyizere Bryan nawe yagiyemo asimbuye
Kagame Cyizere Bryan nawe yagiyemo asimbuye
Babanje gufata ifoto ya rusange
Babanje gufata ifoto ya rusange

Ku munota wa 3 w’umukino, ikipe y’u Rwanda yaje kubona igitego cyatsinzwe na Blaise Itangishaka ukina mu ikipe ya Marines, maze Maroc iza kukishyura ku munota wa 42 gitsinzwe na Boussafiane Hicham, maze umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.

Ababanjemo ku ruhande rw’Amavubi

Hategekimana Bonheur,Sibomana Arafat, Nsabimana Aimable, Yamini Salum, Niyonkuru Amani, Manishimwe Djabel, Ntwari Jacques, Niyibizi Vedaste, Itangishaka Blaise, Nshuti Savio Dominique, Kagame Kigenza Ian.

Amavubi yabanjemo
Amavubi yabanjemo
Maroc yabanje mu kibuga
Maroc yabanje mu kibuga

Andi mafoto

Bryan Cyizere Kagame asimbuka ngo atere umupira n'umutwe
Bryan Cyizere Kagame asimbuka ngo atere umupira n’umutwe
Madamu Jeannette Kagame nawe yari yaje kureba uyu mukino
Madamu Jeannette Kagame nawe yari yaje kureba uyu mukino
Ange Kagame nawe yarebye uyu mukino
Ange Kagame nawe yarebye uyu mukino
Kagame Kigenza Ian ubwo yari amaze gusimburwa, aha yasuhuzaga abari ku ntebe y'abasimbura
Kagame Kigenza Ian ubwo yari amaze gusimburwa, aha yasuhuzaga abari ku ntebe y’abasimbura
Ian Kigenza Kagame yasimbuwe na Udahemuka Park
Ian Kigenza Kagame yasimbuwe na Udahemuka Park
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

cool nibyiza twigire kuri prezida wacu natwe dutoze Ababa bacu ruhago cg c izindi mpano bafite thanks

alias yanditse ku itariki ya: 29-06-2016  →  Musubize

Nkuriya Muntu Urimo Gutandukira Agatangira Kugereranya Abana Ba Kagame Na Ba Habyarimana Murabona Atarimo Kuvanga Ibintu,sha Nkugire Imama Ujye Ureba Imbere Kandi Uharanire Ko Ibyabaye Bitazongera Kuba Kandi Ntawe Uzi Aho Buri Bwire Ageze Nkongera Nti Akabando K’iminsi Ugaca Hakibona, Imana Ikongerere Ubwenge!Ntago Nasoza Ntashimiye Ian Na Brian Kagame Bakinnye Neza Cyane Kandi Bishimye Banaseka!

Nudi yanditse ku itariki ya: 25-06-2016  →  Musubize

dore urwanda rwiza pe
abana bacu tubatoze gukunda igihugu. H,E Paul Kagame genda uri umubyeyi mwiza pe

HHHJJJ yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

nkubu iyo babandi bihishe iyo mu mshyamba bibuka ko batigeze banatekereza gukoza uruki ku mupira ahubwo bbazikoreshaga mu muguhemuka reka mbaze ibyo mwene bagosora yakorakga na mwene Ntibitura,nabandi nabandi mubona haraho bihiriye nibyubu mujya mwibuka muri mouvement d’ensemble niho naboneye j.piere fils Habyara ashaka abagore kuko nicyo yikundiragaa aherekejwe na leone mbonabaryi .reka tujye tugerereanya njye mbona abana bubu bafite indero naho abandi bari baziko aribo Alpfa na omega .bana bakera rero nako ubu muri abasaza mbatuye uru Rwanda muzaze murebe aho nabamwe mwategekaga kwica ubu tukesha inkera.ariko u rwanda rukunda abicuza bakihana muzaze tubaategeye yoombi bana bacu gusa muzabe mwarahindutse

kay yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Aba basore bajye bajyamo babatoze gutsindisha umutwe gusa ubundi urebe ngo amavubi azajya atsinda douzaines des buts... 😂😂😂😂😂

Alvez yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Ibi bintu birashimishije, bigaragaza uburyo Umuryango wa Perezida wa Repubulika urera abana babo mu muco wa siporo, abanyarwanda rero babone ko iyo leta idukangurira kwitabira siporo nabo babikora

dusabimana yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Aba bana b’umukuru w’igihugu bazavamo abakinnyi kabisa nibakomereze aho. Ni byiza cyane kubona baratanze contribution yabo mu mukino wo kwibuka genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

manzi yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

woooooow, iyi match nahombye koko, numvaga kuri radio bimeze neza rwose , aba bana nabahanga nkase umuhate no kwitanga woooow ibi byerekana ko dufite igihugu kiza , kuza gukina ntimugire ngo ni loisir , wapi biravuna birarushya ariko bakarenga bakaza kuwuconga ibi ntako bisa

karemera yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

NOMUMAVUBI MAKURU BAHE IKIZERE ABATOZA BABANYARWANDA NABO BABIKORA ARK NTAMUTOZA DUFITE.

DAMAS yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Oya we! Tubivuge tubisubiire aba bana ni beza cyane wweeeeee!!! Uziko banasumba kwa zero abari mukibuga bose!!! Njyewe Imana impaye kubyara abana basa n’aba HE Kagame kabisa nabyara nkuzuza isi!!!! Abana beza cyane ku isura kandi batuje!!!Mubigaragara n’umutima ni mwiza cyane!!! None no gukina barabizi!!! Ariko Mana weee Our First Family kabisa yuzuye imigisha!!!

Teta yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

courage kubasore bacu bakomerezeho kbs

Musafiri yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

tujye twemera burya Famille yo kwa H.E izi ibintu pe, kuba aba bana bakina football jye ntibyantangaje

Kabagambe yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka