Ababyeyi ba Ngoma batangije Centre yigisha umupira w’amaguru

Ababyeyi basaga 80 mu karere ka Ngoma batangije centre “Amizero” izajya ifasha abana bafite impano mu mupira w’amaguru kuyiteza imbere.

Iyi centre yatangiranye abana barenga 100 bari hagati y’imyaka 5 na 20 bazajya batorezwa ku kibuga gisanzwe gikiniraho ikipe ya Etoile de l’Est iri mu cyiciro cya kabiri.

Aba bana bitoreza ku kibuga cya Etoile de l'Est bagaragaza ko babyishimiye
Aba bana bitoreza ku kibuga cya Etoile de l’Est bagaragaza ko babyishimiye

Ababyeyi batangije iyi centre batangaza ko biyemeje kuzatanga ibikenerwa byose kugirango abana babo bafashwe mu mpano bafite yo gukima umupira w’amaguru.

Mukamana Shemsa ni umubyeyi w’umwana muri iyi centre agira ati “Abana bacu turabashyigikiye, kandi turabikunze, twiteguye gutanga ikizakenerwa cyose ngo aba bana babashe gushyigikirwa. Umwana wanjye numva akunda umupira w’amaguru kandi abifitiye impano.”

Ababyeyi biyemeje gushyigikira abana babo bafite impano yo gukina Football, babagurira imyenda n'imipira
Ababyeyi biyemeje gushyigikira abana babo bafite impano yo gukina Football, babagurira imyenda n’imipira

Munezero Olivier w’imyaka 14 utorezwa muri Santere Amizero yagize ati “Mfite impano mu gukina football kuko nk’ubu namaze gutsinda amajojonjora (selection) yo ku rwego rw’intara y’ mu bana bashobora gukina Football. Aha hantu hari kumfasha kurushaho guteza imbere impano yanjye kandi mfite inzozi zo kuzakinira igihugu.”

Bamwe mu bana batorerwa muri Centre Amizero batangiye gutsinda amajojora , abandi bakina mu makipe amwe yo mu Rwanda
Bamwe mu bana batorerwa muri Centre Amizero batangiye gutsinda amajojora , abandi bakina mu makipe amwe yo mu Rwanda

Umutoza w’aba bana Nzuru Theoneste (umutoza wabihuguriwe kandi wanakinnye umupira w’amaguru igihe kinini) avuga ko atangazwa n’ishyaka aba bana baba bafite ryo kwiga,rigaragarira mu kuzinduka baza kare cyane kandi bakabikora bishimye cyane.

Uyu mutoza avuga ko aba bana bose abatoza mu byiciro bitatu bikurikije imyaka yabo. Hari icyiciro cy’abafite imyaka hagati ya 20-15, icya kabiri 15-10 icya gatatu hagati y’imyaka 10-5.

Abana batorerezwa muri Centre Amizero bafite inzozi zo kuzaba abanyabigwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda no mu mahanga
Abana batorerezwa muri Centre Amizero bafite inzozi zo kuzaba abanyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda no mu mahanga

Maniraguha Jean Pièrre umuyobozi wa Centre Amizero mugikorwa cyo kumurika iyi centre kuri uyu wa 02 Mutarama 2017 yagize ati”Intego yacu ni uguteza siporo imbere muri rusange, tuzamure abana bacu bafite impano bazigaragaze, ku buryo bakinira amakipe cyacu, bakinira iguhugu, bakiteza imbere muri rusange.”

Nsengiyumva François umujyanama wa Tekiniki wa Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA na Minisiteri y’umuco na Siporo, mu ntara y’Ubusirazuba avuga ko iyi santeri yitezweho kuzamura umupira w’amaguru kandi ko bigiye gufasha mu gutoranya abana bafite impano bazamurwa ku rwego rw’igihugu.

Kugera ubu iyi centre iracyashaka ibyangombwa byuzuye ngo ibe yakomeza gukora. Abana bitoreza muri iyi sentire ni abo mu murenge wa Kibungo bitoza bataha iwabo mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rwose ibi bije bikenewe mu karere ka Ngoma. bravo kubayobozi ba Centre Amizero F.C kandi courage.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

KTD, muza sure na Centre de formation Amizero y’ubuzima iri mu karere ka GISAGARA mumurenge wa Kibilizi. hari Centre ikomeye cyane yashyizweho n’ababyeyi. iyi yo, izamura impano z’abahungu n’abakobwa.
Karibu sana

DIDI yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Bravo kuri centre yacu kuko nkanjye ufitemo impanga 2 kandi zikaba zikunda football cyane nizeye batazatinda kugaragaza Talents zabo.

Mudasobwa yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka