18 bazakina mu Mavubi bashaka itike ya CHAN bamenyekanye

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yamaze gutangaza abakinnyi 18 bazerekeza muri Tanzaniya mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina imikino nyafuria y’abakina imbere mu gihugu(CHAN)

Amavubi agorora imitsi nyuma y'imyitozo
Amavubi agorora imitsi nyuma y’imyitozo

Aba bakinnyi biganjemo abakina inyuma bagomba guhaguruka ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 13 Nyakanga 2017 bavuye muri 21 bari mu myitozo aho Mpozembizi Mohammed,Mugisha Gilbert na Nsabimana Jean De Dieu umuzamu wari uwa gatatu aribo basigaye.

Antoine Hey yatangarije itangazamakuru ko imyitozo yagenze neza kandi ko biteguye gukura umusaruro mwiza hanze mu mukino ubanza bakitegura umukino wo kwishyura.

Ati’twitoje neza mu minsi mike tumaze abakinnyi bameze neza nta mvune zihari,kandi bafite ubushake nicyo nashimye ndumva bimpa icyizere ko tuzakura umusaruro mwiza hanze twitegure umukino wo kwishyura uzabera iwacu aho tuzaba dufite abafana bazadushyigikira.”

Kapiteni Ndayishimiye Eric nawe yemeje ko bitoje neza kandi bafite umwuka mwiza hagati yabo kandi ko inama umutoza yabahaye zishobora kuzatuma bitwara neza muri Tanzaniya.

Yagize ati”twitoje neza kandi dufite umwuka mwiza ikindi umutoza ahora atubwira gishobora kuzadufasha ni ukwitangira igihugu cyacu twe tukirimo aho we avuga ko ari umugenzi.

Iri jambo ahora atubwira rituma natwe tutajenjeka no ku mukino wa Tanzaniya rero tuzakinana ishyaka.”

Dore urutonde rw’abakinnyi 18 batoranyijwe

Abazamu: Ndayishimiye Jean Eric Bakame(Rayon Sports),Nzarora Marcel(Police)

Ab’inyuma:Nsabimana (APR),Imanishimwe Emmanuel(APR),Manzi Thierry(Rayon),Muvandimwe Jean Marie(Police),Rucogoza Aimable Mambo(Bugesera),Bishira Latif(AS Kigali)Kayumba Soter(As Kigali) na Iradukunda Eric (As Kigali)

Abo hagati: Bizimana Djihad(APR),Mukunzi Yannick(APR),Niyonzima Olivier(Rayon),Nshuti Dominique Savio(As Kigali),Muhire Kevin(Rayon Sport)

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent(APR),Mico Justin(Police),Mubumbyi Barnabe(As Kigali)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urworutonde nge ndabona haramazina yirengagijwe kd yarakoze murishampiona twavugamo nka muhajil,maxime,sibomana papi,rugwiro , nabandi ikipe yigihugu bage bagerageza guca muakipe yose nabazamu barahari babikora

Leonce ntirenganya yanditse ku itariki ya: 13-07-2017  →  Musubize

Ikigaragara ufana APR

Umusonyi yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka