APR yihimuye kuri Rayon, ijya ku mukino wa nyuma

Ikipe ya APR Fc yihimuye kuri Rayon Sports yari imaze kuyitsinda kabiri muri uyu mwaka, ihita yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura na Vita Club mu gikombe cyateguwe na AS Kigali

Ikipe ya APR Fc ni yo yatangiye isatira cyane, aho wabonaga ko abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports bahuzagurika, bidatinze ku munota wa 7 w’umukino , Sibomana Patrick wa APR FC atsinda igitego cya mbere ku mupira yari ahawe neza Sekamana Maxime.

APR Fc yihereranye Rayon Sports
APR Fc yihereranye Rayon Sports

APR Fc yakomeje kurusha ikipe ya Rayon Sports guhererekanya umupira neza hagati mu kibuga, maze ku burangare bw’ab’inyuma ba Rayon Sports bari bayobowe na Munezero Fiston, Bigirimana Issa yaje gusiga ba myugariro ba Rayon Sports maze atsindira APR Fc igitego cya kabiri, igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya APR ku busa bwa Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka, ikuramo Ishimwe Zappy wari wagowe cyane n’uyu mukino yinjizamo Manzi Thierry, Manishimwe Djabel nawe asimbura Niyonzima Olivier Sefu.

Ku munota wa 56 w’umukino, Manzi Thierry wari wagiyemo asimbuye, yaje gushaka guhereza umupira umunyezamu Bakame n’igituza, Sekamana Maxime arawumutanga ahita atsindira APR Fc igitego cya gatatu.

Amakipe yombi yakomeje gushaka ibitego ariko ikipe ya APR Fc ikomeza kwihagararaho, maze umukino urangira itsinze Rayon Sports ibitego 3-0, aho igomba kuzakina umukino wa nyuma na AS Vita Club kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

inyamanswayabwiye umuhigi iti,ntundye ndarura,ariko ntibyayibujije kuribwa,ntamwana usya aravoma my friend,aheza mwijuru.

JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

ubundi ikibazo gishobora kubaho ni uko APR itabasha gutsinda Rayon kuko motivation ntiba ari imwe kabisa. waza muri KBS ukabona iriya bus APR yajemo ubundi ukaba ukiyitsinze? n’abakinnyi ba rayon basohokagamo bafite isoni maze! Inkuru buriya yakabaye ko Rayon yatsinda APR naho ibindi byo nibyo ino kipe y’ingabo iba igomba gukora. Ifite ubushobozi, ifite motivation, na means. pressure washyirwaho n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo ntiba ingana niyo washyirwaho n’umufana wisize irangi, wakina nabi akagutuka! hahaha. Ikindi niba Rayon ikinira 5 million kugira ngo ihembe abakinnyi, APR ikazikinira kugira ngo abakinnyi bazigabane, ntago intego yazaba imwe. Niba umukinnyi wese uzamutse muri shampiyona APR imugura, ubundi idatsinze yazasubiza iki? Reka amakipe ajye akina aryoshye shampiyona, naho ubundi abafana bajye bitonda ntibagashyamirane ngo umupira bawufate nko guhangana.

Manzi yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

BIBAHO MUMUPIRA ARIKO UMUPIRA URIDUNDA NA TWABATSINZE 4

NIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

sinababwiye ?ndagarutse kuko imvugo yabaye ingiro ese Claude Wa Rayon arihe

eva yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka