Ikipe ya APR Fc ni yo yatangiye isatira cyane, aho wabonaga ko abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports bahuzagurika, bidatinze ku munota wa 7 w’umukino , Sibomana Patrick wa APR FC atsinda igitego cya mbere ku mupira yari ahawe neza Sekamana Maxime.
APR Fc yakomeje kurusha ikipe ya Rayon Sports guhererekanya umupira neza hagati mu kibuga, maze ku burangare bw’ab’inyuma ba Rayon Sports bari bayobowe na Munezero Fiston, Bigirimana Issa yaje gusiga ba myugariro ba Rayon Sports maze atsindira APR Fc igitego cya kabiri, igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya APR ku busa bwa Rayon Sports.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka, ikuramo Ishimwe Zappy wari wagowe cyane n’uyu mukino yinjizamo Manzi Thierry, Manishimwe Djabel nawe asimbura Niyonzima Olivier Sefu.
Ku munota wa 56 w’umukino, Manzi Thierry wari wagiyemo asimbuye, yaje gushaka guhereza umupira umunyezamu Bakame n’igituza, Sekamana Maxime arawumutanga ahita atsindira APR Fc igitego cya gatatu.
Amakipe yombi yakomeje gushaka ibitego ariko ikipe ya APR Fc ikomeza kwihagararaho, maze umukino urangira itsinze Rayon Sports ibitego 3-0, aho igomba kuzakina umukino wa nyuma na AS Vita Club kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
ngewe nitwa eugene nkaba ndi inyanza. aho rayon ituruka. abantu bibeshyako .ntabafana b’A P R bahaba. baribeshya cyane.turahari bikaze. nishimiye insinzi yikipe yange. kbs.
muravuga ngomwadushyinguye arko umuzimu wacu bizabagora kuwuterekepra turikumwe muri championant
Apr oyeeeeeeee!!!!!!! ariko ubundi rayon sport ntiyari yananiwe kugenda bahagaze mu modoka. ray we buuuuuu!!!
APR nikipe yimihigo turayemera gasenyi bazonge turabategereje muri champion
A P R Oyeeeeee!!!!
Ntabyinshi navuga Icyombakundiye nuko mutsindwa mutaburanye!!
A P R we, nzagufana paka mfuye. kuko wankijije abishywa nako URIGITINYIRO pe.
nubundi nibine twabatsinze. kuko hari nikindi banze. nibihangane sinabangaga. Buuuuuuuuuuuuuuuu!!!!! hhhhhhhh.
bishime gake ubutaha.
burisekoko twekotukut 4G bitebyabo
Nitwa Fideli ndingoma mukarere kahuye ndemeye APR we uratsinze ariko ntegereza muri championa nzakweraka icy’imbwa yaboneye kwiriba ari nako ntwara igikombe ikindi uzojyera gutsinda 4 byakugoye urumvako hariby’ukibura.
APR oye oye!! nta mutoza n’abakinnyi Rayon isigaranye ahubwo nibareke kiyovu ihangane pe