APR yashyikirijwe igikombe nyuma yo gutsindwa na AS Kigali

Ikipe ya APR Fc yashyikirijwe igikombe cya Shampiona ya 2015/2016, aho mu mukino wa nyuma wa Shampiona yatsinzwe na As Kigali ibitego 2-1

N’ubwo ikipe ya APR Fc yari yaramaze kwizera igikombe cya Shampiona nyuma y’aho Rayon Sports yari yatsinzwe na Muhanga, iyi kipe yamaze gushyikirizwa igikombe cy’uyu mwaka nyuma yo kurangiza imikino yose ifite amanota 67, mu gihe Rayon Sports iyikurikiye ku mwanya wa kabiri yo ifite amanota 61.

JPEG - 113.6 kb
Umutoza Nizar Khanfir yakira igikombe
JPEG - 109.5 kb
Byari ibyishimo kuri APR Fc, Umunyamabanga mukuru wa APR Fc Kalisa Adolphe amanika igikombe
JPEG - 116.5 kb
Bizimana Djihad mu mwaka we mbere muri APR Fc, arishimira igikombe cye cya mbere atwaye kuva yagera mu cyiciro cya mbere

Muri uyu mukino wahuje APR Fc na AS Kigali, ikipe ya As Kigali niyo yabanje igitego cyatsinzwe na Onesme mu gice cya mbere, Sugira Ernest wahoze akinira APR Fc aza gutsinda icya kabiri mu gice cya kabiri, mu gihe Emery Bayisenge yaje gutsinda igitego cy’impozamarira ku munota wa nyuma w’inyongera.

Iki gikombe APR Fc itwaye, kibaye igikombe cya 16 cya SHampiona itwaye, kikazayifasha guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika.

Amafoto y’uko byari byifashe

Indi mikino y’umunsi wa nyuma wa Shampiona

APR FC 1-2 AS Kigali
Mukura 4-0 Bugesera
Musanze 2-0 Rayon Sports
Rwamagana 1-2 Marines
Amagaju 0-0 Sunrise FC
Kiyovu 2-1 AS Muhanga
Espoir FC1-0 Gicumbi
Police FC 4-0 Etincelles

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 1 )

Yakipe Yacu Yarokotse Pe Musanze We Ahaa

Isezerano Elie yanditse ku itariki ya: 17-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka