APR itsinze Vita Club ihita yegukana Igikombe.

Irushanwa rya As Kigali Tournament ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tlriki ya 17 Nzeli 2016, aho igikombe cyegukanywe na APR itsinzeVita Club yo muri Congo-Kinshasa ku mukino wa nyuma.

Igikombe cyashakagwa n'amakipe yitabiriye irushanwa ariko cyegukanywe na APR yo mu Rwanda
Igikombe cyashakagwa n’amakipe yitabiriye irushanwa ariko cyegukanywe na APR yo mu Rwanda

Iri rushnwa ryateguwe n’umujyi wa Kigali ryasojwe hakinwa umukino wa nyuma wahuje APR yawugezeho isezereye Rayon muri 1/2 naho Vita Club yo ikaba yari yasezereye ikipe ya Kiyovu.

Ngabo Albert kapiteni wa APR Fc ahabwa igikombe
Ngabo Albert kapiteni wa APR Fc ahabwa igikombe
APR Fc yishimira igikombe itwaye itsinze AS Vita Club
APR Fc yishimira igikombe itwaye itsinze AS Vita Club

Umukino wa nyuma wahuje aya makipe iminota 90 yarangiye nta kipe itsinze indi,
hitabazwa iminota 30 y’inyongera birinda bigera ku munota wa 19 w’inyongera nta gitego kirinjizwa maze Onesme Twizerimana, nyuma yo gucenga ab’inyuma ba Vita Club atsindira APR igitego cy’intsinzi ku munota wa 20 mu minota y’inyongera umukino urangira gutyo APR itwara igikombe.

APR Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga
Ikipe ya Vita Club Yabanjemo
Ikipe ya Vita Club Yabanjemo
Abasimbura ba Vita Club mu minota 90 bari bumijwe no kuba ikipe yabo itaratsinda
Abasimbura ba Vita Club mu minota 90 bari bumijwe no kuba ikipe yabo itaratsinda

Rwasamanzi Yves umutoza wa Apr yavuze ko yishimira intsinzi akavuga ko gutwara igikombe muri iri rushanwa ari abakinnyi bashyize hamwe aho yagize ati”gutwara igikombe turabyishimiye icyadufashije ni ugushyirahamwe kw’abakinnyi”

Umutoza wa APR Yves Rwasamanzi uri ibumoso
Umutoza wa APR Yves Rwasamanzi uri ibumoso

Florent Ibenge watsinzwe ku mukino wa nyuma yavuze ko n’ubwo atsinzwe ikipe ye yamweretse aho agmba gukosora n’abakinnyi be uko bahagaze muri rusange mbere y’uko shampiyona yo muri Kongo itangira ndetse n’imikino nyafurika azitabira.

APR yahawe igikombe na Miliyoni 5Frws
APR yahawe igikombe na Miliyoni 5Frws

Mu wundi mukino w’umwanya wa 3 wahuje Rayon na Kiyovu waje kurangira Rayon Sport ariyo yegukanye uwo mwanya aho yanyagiye Kiyovu ibitego 3-0.

Minisitiri w'ingabo Gen.James Kabarebe nawe yari ahari
Minisitiri w’ingabo Gen.James Kabarebe nawe yari ahari
Gen Mubaraka Muganga na we yitabiriye uyu mukino anagaragaza ko yishimiye kuba igikombe gisigaye mu Rwanda
Gen Mubaraka Muganga na we yitabiriye uyu mukino anagaragaza ko yishimiye kuba igikombe gisigaye mu Rwanda

Iri rushanwa ryatangiye taliki ya 11 Nzeli 2016 ryitabiriwe n’amakipe 8 harimo 6 yo Mu Rwanda n’abiri yo muri Kongo aho buri tsinda ryazamutse mo amakipe abiri yagombaga gukina ½.

Uretse amakipe yabaye 3 muri iri rushanwa yahembwe hanahembwe umukinnyi witwaye neza mu irushanwa muri rusange wabaye Hakizimana Muhadjili ndetse n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi Moussa Camara wa Rayon watsinze ibitego 5.

Hakizimana Muhadjili wahembwe nk'umukinnyi witwaye neza
Hakizimana Muhadjili wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza
Moussa Camara wa Rayon Sport watsinze ibitego byinshi yahembwe nawe
Moussa Camara wa Rayon Sport watsinze ibitego byinshi yahembwe nawe

Ibihembo uko byatanzwe:

Iyatwaye igikombe:Miliyoni 5 z’amanyarwanda
Iyabaye iya kabiri:Miliyoni 3 z’amanyarwanda
Iyabaye iya gatatu: Miliyoni 2 z’amanyarwanda
Umukinnyi w’irushanwa:Ibihumbi 500
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi: Ibihumbi 300

Andi mafoto menshi kuri uyu mukino wareba AHA

Amafoto:Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

APR Urashoboye NKuko Babivuga Ngo "Made In Rwanda" Abana Babanyarwanda Turashoboye

Alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

kuva nambere mwahozeho,gahunda mwashyizeho yo gukinisha abana biwacu narayikunze cyane, numutoza wohanze muzamureke dukoreshe uwiwacu irwanda,byibuze nayo mafaranga abana bacu bumve uko amera, ubuse koko ntimwaraye mwirebeye mwese buriya Iriya kipe mwabonye haribintu bitangaje yakoze sizina gusa iriho!APR murabagabo kabisa.

claude yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

APR OYE TUKURINYUMA

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

twebwe abafana apr twishimiye itsizi kandi dufite umutoza numuhanga agomba kuba umutoza mukuru murakoze

rutaganda innocent yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

Ni Robert Rayon mwabonye umupira mwiza Apr irakina ntabwo aramagambo nkayanyu muzaze tubigise footbool

Robert k yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka