Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu hatangiye imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, ikipe yitegura umukino uzayihuza na Ghana muri Ghana taliki ya 03 Nzeli 2016.
Bimwe mu byatunguranye .....
Abantu benshi batunguwe no kubona umutoza Mashami Vincent wari waravuye muri iyi kipe adashimwe na McKinstry ayigarukamo, ndetse haza no kugaragara umukinnyi Habyarimana Innocent utari wahamagawe wagaragaye muri iyi kipe.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, Jommy Mulisa yatangaje ko yishimiye yagiriwe icyizere cyo kuba umutoza mukuru kandi ko yizeye kuzagerageza kwitwara neza imbere ya Ghana.
Yagize ati "Ni icyubahiro gikomeye kuba nahawe inshingano zo gutoza Amavubi nk’umutoza mukuru, ubu abakinnyi namaze kubashyiramo icyizere ko bagomba kwitwara neza imbere ya Ghana, kuko no ku giti cyabo byanatuma banabona amakipe akomeye"
Amafoto y’imyitozo ya mbere
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
MAVUBIBAYASHAKIRE UMUTOZAUKOMEYE
amavubi nadacunga neza azarya 4 kbs kubera akavuyo kabayitegura
amavubi nadacunga neza azarya 4 kbs kubera akavuyo kabayitegura
Amavubi azanganya na gana 1-1
amavubi tuyarinyuma
ss reromuturekere ibikombe
ss reromuturekere ibikombe
Twifurije Amavubi intsinzi.Icyizere nicyo cyambere.
Ariko umupira wo mu Rwanda urimo akavuyo kabisa, ni umwanda gusa gusa.
Reka Afande Majimaji PS aze abivange mwibaze. Ubu se koko mubona ibi bintu hari aho bizatugeza kweli, nanjye nzaba ndeba