Abanyarwanda bagiye kujya bareba imikino yo hanze ku buntu

Sosiyete yitwa Econet Media ibinyujije mu muyoboro wa Siporo witwa Kwese Free Sports, igiye kujya yerekana imikino yo hanze irimo na Shampiona y’Abongereza ku buntu

Nyuma yo gukorera muri Kenya, iyi sosiyete yamaze gufungura imiryango mu Rwanda, aho iteganya kujya ikorana n’amasosiyete ya Televiziyo asanzwe akorera mu Rwanda, ikazabasha kujya ihanyuza imikino mpuzamhanga itandukanye, ndetse no mu minsi iri imbere ikazatangira kwerekana ibikorwa bya Siporo byo mu Rwanda.

Bazajya berekana na Shampiona y'Abongereza ikunzwe cyane mu Rwanda
Bazajya berekana na Shampiona y’Abongereza ikunzwe cyane mu Rwanda

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro wabereye muri Marriot Hotel kuri uyu wa kane taliki ya 22 Nzeli 2016, hasobanuwe uburyo bushya bwo kwereka abanyarwanda imikino mpuzamahanga itandukanye nta kiguzi.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo gutangiza uyu muyoboro ku mugaragaro
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo gutangiza uyu muyoboro ku mugaragaro

Cedric Pierre Louis, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Kwese Free Sports Rwanda, yadutangarije ko ku ikubitiro izaba iri kuri Dekoderi zimwe mu zigaragra mu Rwanda, by’umwihariko binyuze ku muyobora wa RBA

Yagize ati "Tuje kuziba icyuho, birazwi ko abanyarwanda benshi bakunda Siporo, turifuza gukora ibyo abandi batigeze bakora mbere, tukabereka imikino itandukanye nta kiguzi, murabizi ko Shampiona y’Abongereza ihenda, ariko buri wa Gatandatu tuzajya tugira umukino twerekana"

Cedric Pierre Louis, Umuyobozi w'agateganyo wa Kwese Free Sports Rwanda
Cedric Pierre Louis, Umuyobozi w’agateganyo wa Kwese Free Sports Rwanda
Sam Nkusi, umwe mu banyamigabane b'imbere mu gihugu muri Kwese Free Sports
Sam Nkusi, umwe mu banyamigabane b’imbere mu gihugu muri Kwese Free Sports
Kwese Free Sports, yatangiye ku mugaragaro mu Rwanda Taliki ya 22 Nzeli 2016
Kwese Free Sports, yatangiye ku mugaragaro mu Rwanda Taliki ya 22 Nzeli 2016
Amwe mu masosiyete y'ubucuruzi yabazwaga ibibazo, nyuma abasubije neza bagahabwa igihe runaka cyo kuzamamaza ku buntu
Amwe mu masosiyete y’ubucuruzi yabazwaga ibibazo, nyuma abasubije neza bagahabwa igihe runaka cyo kuzamamaza ku buntu

Nk’uko twabitangarijwe kandi n’abakuriye iyi gahunda, hazajya herekanwa Shampiona y’u Bwongereza, igikombe cy’umwami muri Espagne (Copa del Rei), Shampiona ya Brazil, Shampiona ya Basket yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (NBA), isiganwa ry’amamodoka (Formula 1), ndetse n’ibindi byegeranyo ku mupira w’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Mwarakoze kudutekereza pe twararaga mu muhanda tujya gushakisha.

Theoneste yanditse ku itariki ya: 17-10-2016  →  Musubize

Oh!Mbega byiza,mukomeze muze rwose mu rwa Gasabo.

celestin yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

kubwanjye natangiye kuryoherwa hanyuraho sport ziryoshye irungu byeeee muziye igihe kbsa

SYLVESTRE yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Nibyiza ariko bazajye baduha gahunda kuberako imikino myinshi iberaicyarimwe, kugirango tutazategereza ntiturebe ibyo dushaka. Mrc

James yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Ndabasuhuje. Abarebye umupira wa Liverpool bawurebeye ku yihe décodeur?

Tone yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

icyogitekerezo. nimibwa peee

Rwamugabo alexis yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

icyo gitekerezo ninyamibwa cyaneeg

Rwamugabo alexis yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

sha iziye igihe kabisa kondi turabashimiye

ndayishimiye thacien yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Nibyiza rwose nuwa liverpool bawutweretse twishimye cyane!

dodo yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

IYO CAMPANY IZIYE IGIHE NDUMVA TUJYIYE KWIRUKANA IRUNGU BURUNDU. ARIKO NA AZAM PRIMIER BABYIGEHO BAYISHYIREHO.

DAVID yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Wawoooooo nibyiza kbs

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Tubanje kubashimira kubyiza bazaniye abanyarwanda, kuba tugiye kujya twirebera imipira yo hanze. kuko u Rwanda rukwiye ibyiza.

nsengimana Egide yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka