Mu mukino watangiye ku i Saa cyenda n’igice, watangiye amakipe yombi asa nk’ayagowe n’ikibuga,gusa ikipe ya Gicumbi ku munota wa 15 w’igice cya mbere yaje kubona amahirwe ubwo rutahizamu wa Gicumbi yasigaranaga n’umunyezamu gusa,maze ateye umupira Bakame awugaruza amaguru.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ,abakinnyi ba Rayon Sports barimo Djabel Manishimwe,Niyonzima Olivier Seff na Mugheni Fabrice bahererekanije umupira maze Niyonzima Oilivier Seff anyuze muri ba myugariro ba Gicumbi bamushyira hasi mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi ntiyabibona ahubwo amuha ikarita y’umuhondo.
Igice cya kabiri kigitangira ikipe ya rayon Sports yabonye Coup-Franc maze Munezero Fiston arayitera,nibwo Ismail Diarra rutahizamu iyi kipe yakuye muri Mali ahita abonera Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira yatsinze n’umutwe.
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yiteguraga gusimbuza umukinnyi Ismaila Diarra,yaje kuzamukana umupira maze acenga ba myugariro ba Gicumbi,arekura ishoti maze umunyezamu wa Gicumbi ntiyamenya aho umupira anyuze.
Igitego kikimara kujyamo uyu Diarra yaje guhita asimburwa na Mugisha François Master maze umusifuzi wa kane nawe yerekana iminota ibiri y’inyongera,ariko biza kurangira Rayon Sports itsinze Gicumbi 2-0.
Abakinnyi Rayon Sports yabanjemo:Ndayishimiye Eric Bakame , Munezero Fiston , Manzi Thierry , Mugenzi Cedrick , Tubane James , Kevin Muhire , Djabel Manishimwe , Emmanuel Imanishimwe , Mugheni Fabrice ,Niyonzima Olivier Seff , Ismaila Diarra
Indi mikino y’umunsi wa 10
12/2/2016
AS Kigali 1-0 Marines
Etincelles 0-3 Musanze
AS Muhanga 1-1 Rwamagana City
Sunrise 1-1 Bugesera
14/02/2016
Mukura VS vs Amagaju (Huye, 15:30)
17/02/2016
Police FC vs Espoir FC (Kicukiro, 15:30)
20/02/2016
SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali, 15:30)
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki kibuga giteye agahinda. Kirasebya u Rwanda. Kiratesha agaciro championa
Nasabaga ko kitazongera gukinirwaho kikimeze kuriya