Abakinnyi batandatu bakomoka hanze y’u Rwanda ni bo bamaze kubona uburenganzira bwo gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Baguzwe na APR FC, Police FC na Kiyovu Sport.
Rayon Sport yegukanye amanota atatu mu mukino wa shampiyona wayihuje na Police FC ubwo yayitsindaga ibitego 3 kuri 1 kuri stade Amahoro i Remera ejo tariki 15/01/2012.
Rutahizamu ukinira Police FC n’ikipe y’igihugu, Meddie Kagere, amaze iminsi yifuzwa n’amakipe akomeye muri aka karere ariko ikipe ifite amahirwe menshi yo kumwegukana ni Saint George yo muri Ethiopia.
Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, aratangaza ko yamaze kubona abakinnyi batatu azagura kandi barumvikanye, gusa ngo amazina yabo aracyari ibanga.
Umusore ufite inkomoko mu Rwanda Gasana Muhamed Tchité ukinira ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi arifuzwa cyane n’ikipe ya Al Shabab Riyadh yo muri Arabia Saoudite.
Nk’uko isanzwe ibikora buri mwaka, Fédération Internationale de l’Histoire et des Statistiques du Football, uyu mwaka yashyize shampiyona y’igihugu ya Espagne (La Liga) ku mwanya wa mbere ku isi.
Muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Mukura iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda izacakirana na Etincelles iri ku mwanya wa gatanu ikaba kandi nayo ifite inararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Iyo mikino ikazaba tariki ya mbere Gashyantare.
Umutoza mushya w’Isonga FC, Eric Nshimiyimana, azatangira akazi ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 11/01/2012, ubwo Isonga FC izaba yasuye Marine FC.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Olivier Karekezi, avuga ko u Rwanda rukinnye imikino ya giciti n’amakipe y’ibihugu akomeye byafasha u Rwanda kwitegura neza umukino ruzakina na Nigeria ndetse bakazabasha no kuyitsinda.
APR FC, ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, yateye intambwe yo kongera kugitwara nyuma yo gusezerera Isonga FC iyitsinze igitego kimwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 08/01/2012.
Uwahoze ari umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu, Thomas Higiro, yashinze ishuri ryigisha abana bakina umupira w’amaguru mu rwego rw’abanyezamu. Ibi ngo yabikoze mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo cy’abanyezamu kigenda kigaragara mu makipe yo mu Rwanda, no mu ikipe y’igihugu.
Mashami Vincent, umutoza wungirije wa Isonga FC yatangaje ko Usengimana Faustin na Michel Rusheshangoga bakinira iyo kipe bazakina umukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro bafitanye na APR FC tariki 08/01/2012.
Nyuma y’imikino itatu idatsinda, Isonga FC yakuye amanota atatu i Nyanza ubwo yatsindaga Nyanza FC igitego kimwe ku busa ejo tariki 04/01/2012.
Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, APR FC izakina n’Isonga FC. Iyo mikino izatangira tariki 7 n’iya 8 Mutarama uyu mwaka.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko nyuma yo gusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu kubera imyitwarire mibi, Sibomana Hussein, yababariwe ndetse yongera kugirirwa icyizere cyo kugaruka mu Mavubi.
BRALIRWA na FERWAFA bari mu biganiro ngo basubizeho gahunda yo guhemba abakinnyi bitwaye neza buri kwezi nk’uko byagenze muri shampiyona y’umwaka ushize.
Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yirukanye Felicien Kabanda wari umukozi wayo nyuma y’aho uyu mugabo afatiye icyemezo cyo kujya gusifura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Guinea Equatorial na Gabon kuva tariki 21/01-12/02/2012 atabyumvikanyeho n’abakoresha be.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), tariki 02/01/2012, ryatangaje abakinnyi 29 b’abanyamahanga bakina mu Rwanda bazakina n’Amavubi mu rwego rwo gutegura umukino wa Nigeria.
Umwaka wa 2011 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’impinduka mu mikino y’u Rwanda. Mu by’ingenzi byaranze uyu mwaka dusoza, harimo kwitabira no kwakira imikino mpuzamahanga, impinduka mu buyobozi bwa siporo ndetse no kwegura ku mirimo y’abayoboraga inzego zitandukanye z’imikino.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, aratangaza ko mu rwego rwo gutegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29/02/2012 azakina imikino ya gicuti n’ikipe izaba igizwe n’abanyamahanga bakina mu Rwanda.
APR FC ikomeje kwibasirwa n’amakipe yo mu Majyepfo kuko nyuma yo gutsindwa na Mukura yongeye gutakaza amanota ubwo yanganyaga n’Amagaju igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Nyamagabe tariki 29/12/2011.
Nyuma yo gutsinda Nyanza FC ibitego bibiri kuri kimwe i Nyanza tariki 28/12/2011, Mukura irangije umwaka wa 2011 iri ku mwanya wa mbere kandi na mbere y’uyu mukino yari isanzwe ari iya mbere.
Imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, yagombaga gukinwa tariki 28/12/2011 ariko Rayon Sport na Kiyovu Sport ntizivuga rumwe ku munsi zizakiniraho.
Ubuyobozi bwa Rayon Sport buratangaza ko Twahirwa Bonfils Christian na Hategekimana Afrodis ‘Kanombe’ batakibarizwa mu ikipe ya Rayon Sport ndetse ko batazi n’irengero ryabo.
Ali Bizimungu wari umaze iminsi atoza ikipe ya Inter Stars yo mu Burundi aje gusimbura Kalisa François wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport.
Nyuma yo gutsindwa na APR ibitego 5 ku busa ku wa gatandatu, abakinnyi babigize umwuga bari bamaze icyumweru mu Rwanda, tariki 26/12/2011, batsinzwe n’Amavubi ibitego 3 kuri 2.
Umukino wa gicuti wabaye ejo hagati ya APR FC n’ikipe y’abakinnyi bakina ku mugabane w’Uburayi warangiye ARP FC itsinze ibitego bitanu ku busa.
Uwari Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yakinnye igikombe cy’Afurika muri 2004 akaba anakurikirana abakinnyi b’abanyarwanda bakina i Burayi, Desire Mbonabucya, avuga ko kuba Gasana Mohamed Meme Tchité atarakiniye u Rwanda byaratewe n’uburangare bw’abayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amagueru ku isi, rushyirwa ahagaragara buri kwezi na FIFA, rwagaragaje ko u Rwanda rusoje umwaka wa 2011 ruri ku mwanya wa 106 ku isi no ku mwanya wa 27 muri Afurika.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Richard Tardy, ubwo yari agiye mu biruhuko bisoza umwaka mu Bufaransa, yasabwe na FERWAFA gukora ibishoboka byose akumvisha Kevin Monnet Paquet kuza gukinira u Rwanda.