Ku wa 27 Mutarama 2024, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko asheshe ikipe kubera ibyo yise umwanda ubwo yari amaze gutsindwa na AS Kigali 1-0 mu mukino wa shampiyona ariko nyuma ikipe ye iragaruka ikomeza gukina.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine Fc ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo
Kuri iki Cyumweru, kuri stade Ubworoherane ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, ikomeza gusiga andi makipe dore ko yujuje amanota 39.
Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire na Afurika y’Epfo zageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika 2023 zisezereye Mali na Cape Verde.
Myugariro wo hagati w’ikipe ya Police FC, Umurundi Ndizeye Samuel, yahagaritswe amezi atandatu adakina kubera gukubita umusifuzi kubera ko atishimiye imisifurire, ubwo batsindwaga na Sunrise FC ibitego 2-1, mu mukino wa 16 wa shampiyona, wabereye kuri stade ya Nyagatare tariki 14 Mutarama 2024.
Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe AS Kigali yatsinze Rayon Sports mu bagore.
Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu ijoro ryakeye, yasezereye Maroc muri 1/8 cy’Igikombe cya Afurika 2023 kiri kubera muri Côte d’Ivoire, iyitsinze ibitego 2-0 mu gihe Mali yasezereye Burkina Faso.
Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC, avuga ko yamaze kumenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere iseswa ry’iyi kipe.
Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023 yakiriye mu 2024, nyuma yo gutsinda Senegal kuri penaliti 5-4, naho Cape Verde isezerera Mauritania.
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Guinea, Nigeria na Angola zageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023, kirimo kubera muri Côte d’Ivoire kuva ku itariki 13 Mutarama 2024.
Ikipe ya Police FC yasanze ikipe ya APR FC ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports kuri penaliti 4-3.
Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2024 nyuma yo gusezerera Musanze FC mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Kigali Péle Stadium ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024.
Mu gihe mu mashyirahamwe atandukanye bakomeje guhamagara abakinnyi b’amakipe y’Igihugu bagomba kwitegura imikino ihuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba (East African Community Games), Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryamaze gushyiraho abazatoza amakipe y’Igihugu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasubitse imikino ine y’umunsi wa 18 wa shampiyona, irimo amakipe ane azitabira irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari 2024, riteganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru.
Ikipe ya APR FC yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, Perezida Paul Kagame yavuze ko ruswa n’amarozi biri mu byatumye acika ku bibuga by’umupira w’amaguru.
Abanyarwanda babiri Samuel Uwikunda na Salima Mukansanga baraza gusifura umukino wa nyuma wo mu itsinda E uhanzwe amaso na benshi barimo n’ikipe ya Cote d’Ivoire
Rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala wari umaze iminsi mike yerekeje muri Libya, yagarutse muri Shampiyona y’u Rwanda muri AS Kigali yahoze akinira.
Ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ikaba n’ikipe y’abato ya Police FC, ‘Interforce’, itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatsinze iy’Umurenge wa Niboye igitego 1 – 0 tariki 21 Mutarama 2024, kuri Sitade ya IPRC Kicukiro, iyi kipe ya Masaka ikaba ari imwe mu zizakomeza mu marushanwa akurikiraho.
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ikomeza gusiga amakipe abikurikiye.
Uwahoze ari umukinyi wo hagati muri Nijeriya Austin ‘Jay Jay’ Okocha yatangaje amakipe ashobora gutwara igikombe cya Afurika kiri gukinirwa muri Côte d’Ivoire.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya AS Kigali yatsindiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC itsindira Bugesera 2-0 iwayo.
Umutoza w’ikipe ya APR FC,Thierry Froger, yagaragaje ko hari ibyemezo bifatwa atabigizemo uruhare, avuga ko byose bikorwa n’ubuyobozi. Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali 1-0 tariki 17 Mutarama 2024 aho yavuze ko nk’icyemezo cyo kwambura igitambaro (...)
Umutoza mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda ku wa 19 Mutarama 2023, Julien Mette avuga ko aje mu Rwanda gufasha iyi kipe kuba yatwara ibikombe, nubwo yasinye igihe gito.
Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024.
Umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wari guhuza Addax SC na Mukura VS ukabera i Rugende kuri uyu wa Gatatu wasubitswe kubera ikibuga kitari kimeze neza.
Ku wa 15 Mutarama 2024 Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yavuze amagambo akomeye yakiriwe mu buryo butandukanye ubwo yakomozaga ku makimbirane yabaye ubwo iyi kipe yatsindwaga na Gasogi United 2-1.
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023, nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona ya ‘Rwanda Premier League/RPL’ mu kwezi k’Ukuboza, ibihembo byatanzwe na ‘Gorilla Games’.
Umuyobozi Mukuru wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakubye inshuro umunani agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi ba AS Kigali, mu gihe bazasezerera ikipe ya APR FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.