Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Police Fc yo mu Rwanda, yamaze kwerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya
Shampiona y’icyiciro cya mbere 2017/2018, yasojwe ikipe ya APR Fc ari yo yegukanye igikombe cya Shampiona, naho Gicumbi na Miroplast zisubira mu cyiciro cya kabiri
Ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya 17 cya Shampiona nyuma yo gutsinda ikipe ya ESPOIR ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro
Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Gor Mahia, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Simba aho agomba kuzayikinira imyaka ibiri
Mu mikino y’umunsi wa 28 ya Shampiona y’icyiciro cya mbere, APR na As Kigali zongeye gutsinda, Rayon Sports Kiyovu na Mukura Vs ziratakaza
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba ryamaze gushyira ahagaragara ingengabihe nshya y’uko amakipe azahura muri CECAFA Kagame Cup
Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza igihe gisigaye ngo Umwaka w’imikino urangire ndetse n’umwaka utaha.
Ku munsi wa 27 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, waranzwe no guterwa mpaga kwa Kiyovu Sports, naho Rayon Sports yongera kubona amanota atatu
Impera z’iki cyumweru zaranzwe n’imikino itandukanye, aho Intare na Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere, hanakinwa imikino yo kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umunyezamu akaba na Kapiteni yahagaritswe burundu mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho yari yabanje guhagarikwa by’agateganyo
Ikipe ya APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiona nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro
Mu mpera z’iki cyumweru haraza gukinwa imikino ya 1/2 yo kwishyura, aho izizatsinda zizahita zizamuka mu cyiciro cya mbere
Mu gihe isi yose ihanze amaso Igikombe cyisi mu mupira w’amaguru kiri kubera mu Burusiya, abakurikirana imipira bakoresheje Kwesé TV bazahabwa amahirwe yo gutsindira amafaranga.
Perezida Paul Kagame yageze i Moscow mu Burusiya aho yabonanye na Perezida Vradimir Putin, mu gihe habura umunsi umwe ngo iki gihugu cyakire Igikombe cy’isi.
Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri Rayon Sports, abatoza batatu bahagaritswe igihe kitazwi
Mu mukino wa nyuma w’ikirarane, APR na Police Fc zinganyije 1-1, As Kigali ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo
Ikipe ya Rayon Sports yatakaje andi mahirwe yo gukomeza kwiruka ku gikombe cya Shampiona, nyuma yo gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1
Mu irushanwa rya CECAFA y’amakipe rigomba kubera muri Tanzania, Rayon Sports yashyizwe mu itsinda ririmo Gor Mahia na LLB zose baheruka gukina
Umunyarwanda Emery Bayisenge wakinaga muri Maroc, yerekeje mu ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, aho biteganyijwe ko azasinya amasezerano kuri uyu wa Kabiri
Intare Fc yaraye isezereye ikipe ya Unity Fc y’i Gasogi, umutoza Rubona Emmanuel avuga ko imbaraga bazitewe n’amagambo yavuzwe mbere y’umukino
Mu mukino w’ikirarane wahuje Rayon Sports na Police Fc, urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Igitego cya Mugisha Gilbert cyahaye Rayon Sports amanota atatu imbere ya AS Kigali, mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Amakipe ahatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri akomeje kwiyongera, aho kugeza ubu amakipe atandatu yose arebeye nabi ebyiri zamanuka mu cyiciro cya kabiri
Nyuma y’ikibazo cy’amikoro cyavuzwe mu ikipe ya Miroplast, iyi kipe ngo irateganya kwandikira ubuyobozi bwa Ferwafa isezera muri Shampiona y’uyu mwaka
Ikipe ya Miroplast ibuze ku kibuga mu mukino wagombaga kuyihuza na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ku munsi wa 25 wa shampiyona y’umupira w’amaguru m’u Rwanda,mu mikino umwe wabaye kuri uyu wa kane wahiriye APR FC nyuma yo gusura Musanze FC ikayitsinda ibitego 2-1.
Kayiranga Baptiste yamaze kwerekeza mu ikipe ya Alliance Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gushimisha abafana, ubwo yatsindaga Etincelles ikanayisezerera mu gikombe cy’Amahoro kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiona, Kiyovu ku Mumena ihanyagiriye AS Kigali ibitego 4-1, iyibuza gufata umwanya wa mbere
Nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Handball yakiriwe muri Gare ya Nyabugogo, MINISPOC iratangaza ko yiteguye kuyishyigikira mu marushanwa bafite imbere